skol

Mottley wongeye gutorerwa kuyobora Barbados yijeje ubufatanye n’u Rwanda

Yanditswe: Sunday 15, Feb 2026

featured-image

Mia Amor Mottley wongeye gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe wa Barbados ku nshuro ya gatatu, yashimiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, wamwifurije ishya n’ihirwe, ashimangira ko umubano uri hagati y’ibihugu byombi uzakomeza kuba mwiza kandi ko yiteguye gukomeza kuwushimangira.

Yabigarutseho yifashishije urubuga rwe rwa X, ubwo yasubizaga ku butumwa bw’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame wari wamwifurije ishya n’ihirwe nyuma yo kongera gutorwa.

Perezida Kagame yari yagize ati “Ndashima mushiki wanjye, Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley, ku bwo kongera gutorwa abikwiriye.”

Mottley yatsindiye kuba Minisitiri w’Intebe wa Barbados ku kigero cyo hejuru aho Ishyaka rye rya Barbados Labour Party, ryegukanye imyanya yose uko ari 30 mu matora rusange y’Inteko Ishinga Amategeko.

Yahise ashimira Perezida Kagame wamwifurije ihirwe mu mirimo ye, anizeza ko ibihugu byombi bizakomeza ubufatanye bugamije iterambere ry’abaturage babyo.

Ati “Musaza wanjye Paul Kagame urakoze kunyifuriza ibyiza n’ubucuti burambye. Barbados iha agaciro umubano wayo n’u Rwanda, kandi ndifuza gukomeza imikoranire yacu, dukorera mu kurinda agaciro kacu, amahirwe n’iterambere ry’abaturage bacu.”

Barbados ni ikirwa kiri mu karere ka Caraïbes. Ifite ubuso bwa kilometero kare 439. Ni igihugu cyateye imbere mu bukerarugendo kandi kizi kureshya abashoramari b’abanyamahanga.

U Rwanda na Barbados bifite umubano uhamye. Bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere ingendo zo mu kirere, arebana no kuba sosiyete ya RwandAir yakorerayo ingendo.

Mu Ugushyingo 2022, Minisitiri w’Intebe Mia Amor Mottley, yafunguye ibiro by’uhagarariye inyungu za Barbados mu Rwanda.

Icyo gihe Minisitiri Mottley yari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi. Ni uruzinduko rwari rukurikiye urwo Perezida Kagame yari yagiriye muri Barbados muri Mata uwo mwaka.

Icyo gihe ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire ari mu ngeri zitandukanye zirimo siporo ndetse n’ibijyanye n’ingendo zo mu kirere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa