skol
fortebet

Mozambike: Abantu bitwaje imbunda bishe abantu 2 batavuga rumwe n’ubutegetsi

Yanditswe: Sunday 20, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yavuze ko abantu bitwaje imbunda bishe umunyamategeko utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mozambike n’umuyobozi w’ishyaka nyuma yo kurasa inshuro nyinshi ku modoka bagenderagamo ku wa Gatandatu, ibigaragaza umwuka mubi mbere y’imyigaragambyo iteganywa yamagana ibyavuye mu matora atavugwaho rumwe.

Sponsored Ad

Ishyaka rishya ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Podemos, n’umuntu wifuza kuribera kandida perezida, Venancio Mondlane, banze ibisubizo by’agateganyo byerekana ko bishoboka ko ishyaka Frelimo, ritegetse Mozambike igice cy’ikinyejana n’umukandida waryo Daniel Chapo, bazatsinda.

Basabye ko hazaba imyigaragambyo mu gihugu hose ku wa Mbere.

Itsinda ry’indorerezi z’amatora y’imiryango itegamiye kuri leta ya Mozambike, More Integrity, yavuze ko iki gitero cyabereye mu gace ka Bairro Da Coop mu murwa mukuru, Maputo, gihitana umunyamategeko wa Podemos, Elvino Dias, n’uhagarariye ishyaka Paulo Guambe.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’ikigo cya Mozambike gishinzwe demokarasi n’uburenganzira bwa muntu (CDD) nacyo cyasohoye itangazo ryemeza icyo gitero.

Umuyobozi wa CDD, Adriano Nuvunga, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ati: "Bishwe bunyamaswa nta mpuhwe."

Yongeyeho ati: "Ibimenyetso byerekana ko amasasu agera ku 10 kugeza kuri 15 yarashwe, bahita bapfa", akomeza avuga ko ari "ubutumwa" ku bigaragambyaga batavuga rumwe n’ubutegetsi bateganya guterana ku wa Mbere.

Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’i Burayi na Mozambike yahoze ikoronizwa na Portugal, bamaganye ubwo bwicanyi basaba ko hakorwa iperereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa