skol

Mozambique igiye gushyira serivisi za Leta ku ikoranabuhanga nk’uko bikorwa mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 19, Feb 2026

featured-image

Perezida wa Mozambique Daniel Chapo yatangaje ko serivisi za Leta zigiye kujya zitangwa binyuze ku ikoranabuhanga nk’uko bikorwa mu Rwanda no muri Kenya.

Iyi gahunda yatangajwe ku wa 17 Gashyantare 2026, iteganya ko gahunda za leta zikorerwa ku ikoranabuhanga, serivisi zigatangwa hakoreshejwe ikoranabuhanga hagamijwe iterambere ry’ubukungu.

Muri Afurika y’Iburasirazuba, u Rwanda ni rwo rwabaye urwa mbere mu gushyira serivisi hafi ya zose ku ikoranabuhanga, no kwishyura bigakorwa ku ikoranabuhanga ku buryo ushaka serivisi adahura n’uwayimuhaye.

Perezida Chapo yavuze ko igihugu kidatezwa imbere no kuba hari ibikorwaremezo bifatika nk’imashini gusa ahubwo biba bigomba guhuza ubuyobozi n’abaturage.

Ati “Ibihugu ntabwo bitezwa imbere n’ibikorwaremezo bigaragarira amaso gusa. Ahubwo bitezwa imbere n’ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga bihuza abaturage na leta n’amahirwe.”

Biteganyijwe ko hazashyirwaho komisiyo tekiniki ishinzwe kwiga uburyo gahunda za leta zashyirwa ku ikoranabuhanga, hagahuzwa système zimwe zari zisanzweho, n’imikoranire hagati y’ibigo kuko “ntabwo hagomba kubaho abakorera ukwabo ku ikoranabuhanga muri leta.”

Mu Rwanda serivisi nyinshi abaturage mu ngeri zinyuranye bakenera kuri Leta bazisaba banyuze ku Irembo, bakishyura bakoresheje uburyo bw’ikoranabuhanga butandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa