Mozambique: Impungenge ni zose nyuma yo gutaha kwa Mondlane wemeza ko ari we watsinze amatora
Yanditswe: Thursday 09, Jan 2025
Kuri uyu wa Kane, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mozambique, Venancio Mondlane, yagarutse mu gihugu avuye mu buhungiro, aho abantu ibihumbi bateraniye ku Kibuga cy’indege cya Maputo bagiye kumwakira.
Mondlane yavuze ko noneho agiye gushyira ingufu mu kwemeza ko ari we watsinze by’ukuri amatora y’umukuru w’igihugu yo ku wa 9 Ukwakira, avuga ko yibwe amajwi agahabwa, Daniel Chapo, wo mu ishyaka riri ku butegetsi rya Frelimo.
Reuters n’abatangabuhamya ba AFP bavuze ko abapolisi bahohoteye imbaga y’abaturage muri ako gace ubwo Mondlande yagarukaga, aho ngo ba mudahusha barashe amasasu ndetse n’inzego z’umutekano zikoresha ibyuka biryana mu maso.
Mu butumwa yagejeje kuri guverinoma, Mondlane, ufite imyaka 50, yabwiye abanyamakuru ati: “Ndi hano mu mubiri kugira ngo mvuge ko niba mushaka gushyikirana … Ndi hano.”
Mondlane yagiye mu buhungiro nyuma y’uko umwunganizi we mu mategeko wishwe ku itariki ya 19 Ukwakira 2024 ariko akomeza gukora imyigaragambyo kuri interineti ku mbuga nkoranyambaga yarebwaga n’ibihumbi.
Yahamagariye abamushyigikiye kongera kujya mu mihanda kugira ngo bamagane ibyavuye mu matora, benshi mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko atabaye mu mucyo cyangwa mu bwisanzure.
Kugaruka kwe ndetse no kuba ashobora gutabwa muri yombi n’irahira rya Daniel Chapo w’imyaka 48, mu cyumweru gitaha bishobora kongera ubukana mu bibazo bya politiki muri Mozambike.
Amatora yo mu Kwakira yamaze guteza imyigaragambyo aho abantu bagera kuri 300 bakekwa ko bishwe abandi benshi bagakomereka.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *