Mozambique: Perezida Daniel Chapo yarahiye nyuma y’amatora atavugwaho rumwe
Yanditswe: Thursday 16, Jan 2025

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 15 Mutarama 2025, Daniel Chapo yarahiriye inshingano ze nka Perezida mushya wa Mozambique, mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje imyigaragambyo bamagana ibyavuye mu matora.
Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Venancio Mondlane, wasubiye mu gihugu avuye mu buhungiro yijyanyemo mu gihe kitarenze icyumweru gishize, yari yasezeranyije “guhagarika umutima” igihugu mbere y’irahira rya Chapo.
‘Tuzigaragambya buri munsi’ – Mondlane
Kuri uyu wa Kabiri ushize, mu ijambo yanyujije kuri facebook, Mondlane yagize ati: “Ubu butegetsi ntibushaka amahoro.” Yongeyeho ko abagize itsinda rye bahuye n’amasasu mu mihanda muri iki cyumweru.
Mondlane yakomeje agira ati: “Tuzigaragambya buri munsi. Niba bivuze guhagarika igihugu umutima muri manda yose, tuzagihagarika umutima muri manda yose.”
Itsinda rishinzwe gukurikirana amatora ‘Plataforma DECIDE’ yavuze ko abantu barenga 300 baguye mu mvururu zakurikiye amatora yo ku itariki ya 9 Ukwakira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *