Mu 2025 abayirwaye barenga 500: Impuruza kuri kanseri ya ‘prostate’ ikomeje kwiyongera mu Rwanda
Yanditswe: Sunday 08, Feb 2026
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyagaragaje ko mu 2025 kanseri ya prostate ari yo yibasiye abagabo cyane muri kanseri zose bashobora kurwara, ndetse ko mu gihe cy’imyaka ine yiyongereyeho abarenze 100 bayandura ku mwaka.
Ibyo ni bimwe mu byavugiwe mu nama y’Ishyirahamwe ry’Abaganga bavura urwungano rw’inkari (RUA) yateraniye i Kigali ku wa 6 Gashyantare 2026.
Ni inama yibanze ku kurwanya kanseri zifata mu rwungano rw’inkari no mu myanya myibarukiro y’abagabo.
Yabaye mu cyumweru cya mbere cya Gashyantare kirangwa n’ubukangurambaga kuri kanseri, binajyanye n’Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya kanseri wizihizwa buri wa 4 Gashyantare.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya kanseri muri RBC, Dr. Maniragaba Théoneste, yagaragaje ko kanseri zifata mu rwungano rw’inkari n’imyanya myibarukiro by’abagabo zigenda ziyongera.
Kanseri ya prostate iyoboye izindi kuko mu 2025 abagabo 563 bashya bayisanzwemo bavuye kuri 461 mu 2021.
Ni mu gihe iza ku mwanya wa kabiri muri izo kanseri ari ifata ubugabo aho mu 2025 abagabo bashya 61 bayisanzwemo bavuye kuri 42 mu 2021.
Kanseri ya gatatu mu mu zifata imyanya myibarukiro zibasiye abagabo bo mu Rwanda mu 2025 ni iy’uruhago yasanzwemo abagabo bashya 40 mu gihe bari 23 mu 2021.
Ni mu gihe kanseri y’impyiko ari yo ikurikiraho aho mu 2025 abagabo bashya 30 bayisanzwemo bavuye kuri 27 mu 2021.
Izindi kanseri zo muri ubu bwoko, abagabo barwara mu Rwanda zo imibare yazo ntiri hejuru cyane ndetse yanagabanyutseho kuko iy’udusabo tw’intanga ngabo yasanzwe mu bagabo bane mu 2025 bavuye kuri batandatu mu 2021.
Ni mu gihe iy’izindi ngingo zisigaye zigize urwungano rw’inkari n’imyanya myibarukiro y’abagabo na zo zagabanyutseho kuko mu 2025 abazisanzwemo bari batanu bavuye kuri barindwi mu 2021.
Iyo mibare kandi igaragaza ko kuva mu 2019–2023, abantu basanzwemo kanseri zitandukanye muri rusange abenshi ari abo zari zararenze zigeze ku rwego rwa kane n’urwa gatanu aho kuyivura ngo ikire biba bigoye.
Muri iyo myaka itanu, abarwayi bashya 4.318 bagiye kwivuza kanseri igeze ku rwego rwa kane, hakurikiraho abandi 2.620 bagiye kuyivuza igeze ku rwego rwa gatatu.
Ni mu gihe abari mu byiciro ivurwa igakira ari 1.879 bagiyeyo igeze ku rwego rwa kabiri. Abo yari iri ku rwego rwa mbere bari 1.284.
Dr. Maniragaba yavuze ko kimwe mu bituma indwara za kanseri zikomeza kuzahaza abantu mu Rwanda ari uwo mubare uri hejuru w’abagana amavuriro zarabarenze.
Ati “Imibare itwereka ko 70% by’abarwara baza bari ku rwego rwa gatatu n’urwa kane kandi amahirwe yo kuyivura aba yabaye make cyane. Ni mu gihe nyamara biba bishoboka ko twazivura zigakira mu gihe baba baje kare. Nko ku bagabo by’umwihariko, dushishikariza abari mu myaka 40 kujya kwisuzumisha ngo bamenye uko bahagaze.”
Yongeyeho ko kanseri ya prostate n’iy’ubugabo kuri ubu zongerewe mu zivurirwa kuri mituweli mu rwego rwo guhangana n’ubwiyongere bwazo.
Dr. Rwamasirabo Emile uri mu baganga b’inzobere mu kuvura indwara zo mu rwungano rw’inkari babimazemo igihe, yavuze ko uko bihagaze uyu munsi ubushobozi bwo gusuzuma kanseri no kuyivura mu Rwanda buhari ku buryo abarwaye bose bagerwaho n’ubuvuzi nubwo ababukeneye bakiri benshi ugereranyije n’abaganga.
Umuyobozi Mukuru wa RUA, Dr. Ngandahayo Edouard yavuze ko ku ndwara z’urwungano rw’inkari hakiri imbogamizi y’uko abantu batazizi cyane ndetse harimo n’abaganga bigatuma kuzivura bigora ku buryo hakenewe n’ubukangurambaga no gufatanya muri rusange.
Ati “Abanyarwanda bafite umuco w’uko ibijyanye n’ibitsina batabivugaho cyane ndetse n’abaganga bo hasi badafite ubumenyi buhagije muri izo kanseri bagashaka kuyivura nk’abavura udusebe bigatuma igera kure. Hari ubumenyi buke bw’abaganga n’abantu barwaye bagihishira ibijyanye n’igitsina.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *