Mu basirikare ba Afurika y’Epfo 27% ni bo bafite ubuzima buzira umuze bubemerera gukora akazi
Yanditswe: Wednesday 10, Dec 2025
Byahishuwe ko Ingabo za Afurika y’Epfo (SANDF) zifite ikibazo gikomeye cy’ubuzima n’ubushobozi bwo koherezwa mu bikorwa, nyuma y’isuzuma rishya ryagaragaje ko abasirikare 27% gusa ari bo bujuje ibisabwa byo kujya ku butumwa.
Ibi bivuze ko igice kinini cy’abasirikare kitagishobora gukoreshwa, bigatuma SANDF yisunga umubare muto w’abafite ubuzima bwiza, boherezwa kenshi mu mirimo itandukanye yo kurinda igihugu.
Ni ikibazo cyagaragajwe na raporo ikubiyemo ibyavuye mu igenzura riherutse gukorerwa Igisirikare cya Afurika y’Epfo nk’uko ibinyamakuru byo muri iki gihugu byabitangaje.
Umusesenguzi mu bya gisirikare n’umutekano, Ricardo Teixeira, avuga ko ibi bitatunguranye kuko ibimenyetso by’isenyuka ry’ingabo byari bimaze igihe bigaragara.
Ati “Abantu bamaze imyaka baburira ko ingabo ziri mu marembera. Ibi ni ingaruka z’imyaka myinshi y’amafaranga make ashyirwa mu gisirikare, ubuyobozi budashoboye, no kudaha ingabo agaciro zikwiye.”
Yakomeje avuga ko uretse ikibazo cy’ubuzima, iki gisirikare kinahanganye n’ikibazo cy’amikoro make.
Ati “N’iyo ingengo y’imari yo mu ngabo yakwiyongera kabiri, yaba ikiri munsi y’iyo Polisi ya Afurika y’Epfo (SAPS) ikoresha. Ikigaragara ni uko Minisiteri y’Imari iterekana ubushake bwo kongerera Ingabo amafaranga.”
Nubwo amafaranga ari ingenzi, Teixeira avuga ko ikibazo cy’ingabo za Afurika y’Epfo gikomeye kurenza ubukene.
Ati “Ibi si ikibazo cy’amafaranga gusa. Bisaba ubuyobozi bufite icyerekezo n’umugambi uhamye wo gusubiza ingabo ku murongo. Dukeneye minisitiri usobanukiwe imiterere n’ibibazo uru rwego rufite.”
Teixeira asoza avuga ko nta gisubizo cyihuse gihari, kuko ibibazo byugarije SANDF byafata nibura imyaka icumi kugira ngo bikemuke mu buryo bunoze.
Nubwo hatatangajwe ibibazo by’ubuzima abasirikare ba Afurika y’Epfo bafite, mu bihe bitandukanye benshi mu bagize uru rwego bagiye bashinjwa kugira umubyibuho ukabije.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *