skol
fortebet

Mu bifaru bya Abrams Amerika yahaye Ukraine mu kurwanya u Burusiya, hasigaye bitanu

Yanditswe: Tuesday 10, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko ingabo zayo zimaze gushwanyuza imodoka z’intambara 26 muri 31 zo mu bwoko bwa M1 Abrams, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye Ukraine.

Sponsored Ad

Ni intwaro zari zaratanzwe ku ngoma ya Biden nk’inkunga y’ubufasha bwa gisirikare mu ntangiro za 2023.

Umubare munini w’ibi bifaru ni ibimaze kuraswa n’u Burusiya cyane mu 2024 no mu ntangiro za 2025.

Ibi bifaru bya Abrams bizwiho kuba bikomeye, bifite ibikoresho bihanitse byo kurwana no kwirwanaho, kandi byari byitezweho gufasha Ukraine mu kurushaho kwihagararaho ku rugamba. Niba ibyo u Burusiya buvuga ari ukuri, ibintu byaba bikomeje kuba bibi kuri Ukraine.

Nubwo aya makuru ataremezwa n’inzego zigenga, aje mu gihe hari impungenge mu bihugu by’Uburengerazuba ku bijyanye no gukomeza gutanga ubufasha bwa gisirikare kuri Ukraine no kureba niba bugera ku ntego zabwo.

Ibifaru bya M1 Abrams Amerika yahaye Ukraine byararashwe, hasigaye bitanu gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa