Mu Burundi hakomeje kwibazwa uyobora igihugu hagati ya Ndayishimiye ndetse na Ndikuriyo
Yanditswe: Wednesday 14, Jan 2026
Politiki y’u Burundi yongeye kunyegagezwa no guhanganira ububasha hagati y’abantu babiri bakomeye. Amagambo Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, aherutse kuvugira mu kiganiro n’abanyamakuru yagaruye ikibazo kimaze igihe ariko kitarabonerwa igisubizo: Ni nde uyobora u Burundi mu by’ukuri? Ni Evariste Ndayishimiye cyangwa ni umuyobozi w’ishyaka?
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki ya 2 Mutarama, Ndikuriyo yabajijwe niba yarigeze agirana ikiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi mu Rwanda, hagamijwe guhosha umwuka mubi uri hagati y’ibihugu byombi. Ndikuriyo yavuze ko mugenzi we w’Umunyarwanda adafite ububasha nk’ubwo we afite mu Burundi.
Igisubizo cya Ndikuriyo cyaratunguranye. Ni ubutumwa bw’amarenga bukomeye cyane, bugaragaza ko ari inkingi ya mwamba mu butegetsi bw’u Burundi, cyangwa se akaba ari hejuru y’inzego zose z’igihugu.
Inshuro nyinshi, Ndikuriyo yavuguruje abo muri Leta barimo abayobozi bakuru muri Guverinoma n’abo mu nzego z’umutekano. Ubwo ubuyobozi bw’igisirikare cy’igihugu bwatangazaga ko abasirikare bavuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, we yemeje ko bakiriyo kandi nta wamukosoye cyangwa ngo bigire inkurikizi.
Ndikuriyo yitangarije ko umupaka wa Gatumba na Vugizo ihuza u Burundi na RDC igifunze, kandi ko izafungurirwa rimwe n’ihuza igihugu cyabo n’u Rwanda, mu gihe Ndayishimiye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Edouard Bizimana, bo ntacyo batangaje.
Yageze aho anyomoza ku mugaragaro Minisitiri ushinzwe ingengo y’imari, Alain Ndikumana, uherutse kubwira Abasenateri ko umutekano we ubangamiwe na sosiyete FOMI ikora ifumbire mvaruganda, bitewe n’uko yamusabye kuyiha amafaranga y’Amarundi arenga miliyari 50 ariko akabyanga. Ndikuriyo yavuze ko uyu muyobozi nta kibazo cy’umutekano afite, agaragaza kandi ko iyi sosiyete idafite amakosa.
No mu rwego rw’ubukungu, ukunyuranya kuragaragara. Mu gihe Ndayishimiye akomeje guhumuriza Abarundi ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro buzazahura ubukungu bw’igihugu, kandi ko “Igitoro cyuzuye”, Ndikuriyo we yatangaje ko ikibazo cy’ibikomoka kuri peteroli kitazakemuka mbere y’umwaka wa 2029.
Kubera iki Ndikuriyo avuga ashize amanga? Mu gihe gishize gikabakaba umwaka n’igice, byagaragaraga ko ari umuntu ushobora kugenzurwa ariko bisa n’aho ibyo byarangiye. Umunyamakuru Esdras Ndikumana avuga ko imiyoborere ya CNDD-FDD itarimo kubaha inzego. Bamwe mu bayobozi baraceceka kubera ubwoba, mu gihe abandi nka Ndikuriyo bo bavuga ibyo bashatse, batitaye ku ngaruka zayo mu rwego rwa politiki.
Ndikumana avuga ko akenshi amagambo ya Ndikuriyo aba atunguranye, atateguwe kandi atubahisha inzego z’igihugu, ibi bigatuma abanyamakuru bakunda kwitabira ibiganiro bye, bashaka kumva byacitse cyangwa ibitekerezo bitayunguruye.
Umwuka mubi hagati ya Ndayishimiye n’ubuyobozi bwa CNDD-FDD watangiriye ku bwumvikane buke ku miyoborere y’Inteko Ishinga Amategeko. Ndayishimiye ntiyashakaga ko Daniel Gélase Ndabirabe yongera kuyobora abadepite, mu gihe Ndikuriyo n’abandi bayobozi bakuru muri iri shyaka bo bashakaga ko akomeza kuyobora.
Ubwo ishyaka ryashimangiraga ko Ndabirabe agomba kuguma mu nshingano, Ndayishimiye na we yafashe icyemezo cyo gushyiraho Guverinoma atabanje kubiganiraho n’abayobozi ba CNDD-FDD mu buryo bufatika. Yashyizeho abaminisitiri bemeye kumuyoboka barimo uw’ingabo, uw’umutekano, uw’ubutabera, ububanyi n’amahanga n’uw’imari, bamwe muri bo bahoze ari abajyanama be.
Muri CNDD-FDD, iyi Guverinoma ntifatwa nk’iyikomokaho. Ndikuriyo we abona ko itemewe kandi ko ntacyo yayikoraho. Ibi bishimangira uburyo yiteguye kuyihinyuza, kuyinenga cyangwa kuyitesha agaciro mu ruhame.
Ikindi cyongerera Ndikuriyo imbaraga ni ibibazo ingabo z’u Burundi zagiriye mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC. Mu bayobozi b’ishyaka, ibi bigaragaza ko Ndayishimiye yananiwe kuyobora igisirikare, bikaba bigabanya ijambo afite.
Abasesenguzi mu bya politiki bagaragaza ko nubwo Ndayishimiye na Ndikuriyo bahanganiye ububasha, bahuje ingengabitekerezo. Bose bashima ko abaturage bakomeza kwikanyizwa, umutungo w’igihugu ugasahurwa, bahuje imvugo zo kwibasirana, kurenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu no guteza akavuyo mu nzego.
Amakimbirane muri CNDD-FDD si mashya. Pierre Nkurunziza na Hussein Radjabu bahanganye kuva mu 2005 kugeza mu 2007, hakurikiraho Jérémie Ngendakumana mu 2010, ndetse bivugwa ko Nkurunziza yahatiwe kwemera Ndayishimiye nk’umusimbura we mu 2020, habura amezi make ngo apfe.
Habura ukwezi ngo Nkurunziza apfe, yatangaje ku mugaragaro ko Umuyobozi wa CNDD-FDD yakoranye na we neza yari Pascal Nyabenda.
Akaruta akandi karakamira! Ikibazo cyo guhanganira ububasha muri CNDD-FDD ntigikemurwa n’inzego, ahubwo gikemurwa n’imbaraga. Biroroshye kumenya amaherezo y’abahoze ari abajenerali bahindura ingendo uko yabaye gufungwa, guhunga cyangwa urupfu.
Ndayishimiye aherutse kuburira abakozi bo mu biro by’Umukuru w’Igihugu, Ntare Rushatsi, ko atazihanganira abakorera abami babiri. Nubwo atavuze umwami wa kabiri, bamwe baketse uwo ari we. Ariko kuba afite ububasha bwo gufata icyemezo cya nyuma na byo bishidikanywaho.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *