Mu Burundi haravugwa iraswa ry’abantu babiri bari bafashwe bashinjwa kwambutsa mu Rwanda ikawa
Yanditswe: Thursday 30, Apr 2026
Abantu babiri barashwe n’igipolisi cy’u Burundi nyuma yo gufatwa bashinjwa kugerageza kwinjiza mu Rwanda ikawa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho bivugwa ko ubuyobozi bukuru bwa Polisi bwategetse ko umuntu wese uzafatwa akora magendu yambuka ajya mu Rwanda, azajya yicwa.
Amakuru avuga ko mu gitondo cya kare ahaga saa cyenda z’urukerera kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Mata 2026, hari abantu batatu bafashwe bagerageza kuvana ikawa mu Burundi bayijyana mu Rwanda, aho bafatiwe mu gace ka Mparamirundi ko muri Komini ya Kayanza mu Ntara ya Butanyerera.
Nk’uko tubikesha SOS Médias Burundi, ngo abo bantu bari ba bafite ibilo by’ikawa bibarirwa hagati ya 40 na 60. Umwe mu bapolisi yagize ati “Twabafashe mu mukwabu wo kurwanya magendu.”
Muri icyo gitondo kandi, undi muntu umwe na we yafatiwe muri kariya gace, aba uwa kane wavuze ko yari agiye mu bikorwa by’ubuhinzi. Umwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze yagize ati “Yari atwaye ikawa mu buryo bwa magendu.”
Nyuma y’itabwa muri yombi, abaturage benshi bakoraniye kuri Kasho ya Mparamirundi basaba ko abo bantu barekurwa, ibintu byazamuye ubushyamirane hagati yabo n’inzego z’umutekano.
Umwe mu bo mu nzego z’umutekano yagize ati “Abaturage bashakaga kubafunguza ku mbaraga. Twarashe amasasu kugira ngo tubatatanye.”
Nyuma y’ibi, hakomeje gukwirakwira amakuru ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko abantu babiri muri bariya bari batawe muri yombi, bapfuye, ariko ubuyobozi bukabihakana.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, yahakanye ko nta muntu wishwe, ahubwo ko abafatiwe muri biriya bikorwa bazaburanishwa mu buryo bwihuse.
SOS Médias Burundi ivuga ko mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, amakuru iki kinyamakuru cyakesheje abapolisi ndetse n’umwe mu bo mu miryango w’uwishwe bacyemereye ko hari abantu babiri muri bariya bari batawe muri yombi, boherejwe ku Biro Bikuru bya Polisi y’u Burundi, baza kuraswa.
Amakuru atangwa n’abapolisi bo muri kariya gace kafatiwemo bariya bantu, avuga ko ubuyobozi bukuru bwo hejuru, bwatanze itegeko ryo gukoresha imbaraga z’umurengera zo guhangana n’umuntu wese ukora ibikorwa bya magendu byamuka bijya mu Rwanda. Gusa nta rwego rwemeje aya makuru.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *