Insengero zafunzwe kuko zitari zujuje ibisabwa, zakoze ibishoboka ngo zibyuzuze, 84 zasabye gufungurirwa muri zo 15 ni zo zemerewe.
Byagarutsweho n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Doris Uwicyeza Picard, ubwo yagezaga ku nama Ihuriweho n’Imitwe yombi raporo y’ibikorwa bya RGB y’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026.
Ku ngingo irebana n’Imiryango ishingiye ku myemerere yavuze ati: “Tumaze kubona unusable bugera kuri 84 bw’abasabye gufungurirwa kuko bwujuje ibisabwa, hari izasabwe gusubira inyuma zikuzuza neza byose, kuko harimo ibyo bagenda babura, bituzuye, 15 ni zo zemerewe gufungura naho izindi zo dosiye zazo turacyari kuzigaho, tukaba duteganya kubaha ibisubizo vuba.”
Yavuze atari ukuyinaniza, ahubwo hari amabwiriza yashyizweho byagizwemo uruhare n’abahagarariye amadini n’amatorero, hakaba hari ibyo bataruzuza.
Ati: “Ayo mabwiriza tujya kuyategura, kuyakusanya no kuyashyira hanze twagiye dukorana n’abakuriye amadini n’amatorero, tugenda twungurana ibitekerezo. Ntabwo ari amabwiriza yo kunaniza, ahubwo ni ayo gufasha imikorere myiza na bo bayagizemo uruhare.”
Dr Doris Uwicyeza Picard yavuze kandi ko umuryango ishingiwe ku myemerere yagenzuwebikagaragara ko harimo ibibazo bitandukanye birimo inyigisho z’ubuyobe, amacakubiri, gukorera mu nyubako zitujuje ubuziranenge zateza abaturage akaga.
Yagize ati: “Ayo mabwiriza ni cyo yaje gukemura hakaba hari izafunguwe zujuje ibisabwa zikaba zarafunguwe, hakaba n’izisabwa kubanza kuzuza ibisabwa n’amabwiriza.”
Mu Rwanda habaruwe amadini, amatorero, n’imiryango ishingiye ku myemerere 563, harimo amadini 345 atandukanye.
Mu bugenzuzi bwakozwe, byagaragaye ko amadini menshi yakoreraga ahantu hatujuje ibisabwa, ku nsengero 14 093 zagenzuwe, 70.1% zasanzwe zidafite ibyangombwa bikwiye kugira ngo zisengerwemo, byatumye 9 880 zifungwa mu gihe 29.89% zemejwe ko zikora, hakaba hari n’imiryango n’amadini yambuwe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *