Mu butumwa avugamo u Rwanda Gen.Muhoozi yeruye ko abana be batagomba kumuzanira abakwe n’abakazana bagufi
Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2026
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba; yavuze ko yabwiye abana be ko nibaramuka bashakanye n’abantu bagufi, ubukwe bwabo buzahura n’akaga.
General Muhoozi, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba ari na we mfura ye, yatangaje ibi mu butumw ayanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, akunze kwisanzuraho agatanga ibitekerezo binyuranye rimwe na rimwe ntibinavugweho rumwe.
Yatangaje ibi abanje
Ni ubutumwa yatangije avugamo u Rwanda, aho yavuze ko ari “ubutanga bw’ABachwezi banini. Ibyo kandi ni kimwe natwe Bachewezi. Mu mateka y’ahahise Abatutsi babaga ari barebare basumba Bahima ariko ku bw’Imana tugenda tureshya na bo.”
General Muhoozi yakomeje agira ati “Nabwiye abana banjye ko nibaramuka banzaniye abantu bagufi ngo tubabashyingire, nzagaba ibitero mu bukwe bwabo. Hazaba hari amasasu.”
Muhoozi Kainerugaba we n’umugore we Charlotte Kutesa bashyingiranywe mu 1999, bafitanye abana batatu, umukobwa umwe n’abahungu babiri barimo Ruhamya Kainerugaba uherutse kwinjira mu gisirikare cya Uganda.
Muhoozi atangaje ibi, nyuma y’iminsi micye Umwishywa we Sasi Karugire akaba umwana wa mushi we Natasha Museveni ndetse Karugire na Edwin Karugire, akorewe imihango ibanziriza iy’ubukwe.
Iyi mihango izwi nka ‘Kuhingira’ yanitabiriwe na Perezida Museveni wanagaragaje nyuma ibyishimo byo kuba agiye kubona ubukwe bw’umwuzukuru we.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *