skol
fortebet

Mu gihugu cya Mozambique abasirikare bakuru basabwe kuva mu ngo no mu biro bakajya ku rugamba

Yanditswe: Monday 14, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Mozambique, Daniel Chapo, yagaragaje ko iki gihugu gifite ikibazo cy’abasirikare bakuru batarajya ku rugamba na rimwe ku buryo batangiye no kugira ibibazo by’ubuzima, abasaba kuva mu biro no mu ngo bakajya ku rugamba.

Sponsored Ad

Ni ingingo Perezida Chapo yagarutseho ubwo yakiraga indahiro ya Gen Julio Jane nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique.

Uyu mukuru w’igihugu yagaragaje ko hari abasirikare bakuru baheruka ubuzima bw’indake ubwo bari mu masomo ya gisirikare.

Yakomeje avuga ko adashaka gukomeza kubona abantu bamwe aribo bayoboye urugamba, asaba ko “bigomba guhinduka uhereye aka kanya.”

Perezida Chapo yavuze ko hari n’abasirikare bakwiriye gushyirwa mu kiruhuko kuko batagishoboye inshingano kubera ibibazo by’ubuzima.

Ati “Hari abasirikare benshi bafite inshingano zidasobanutse bibereye mu rugo, bakira amafaranga ya Leta, ariko nta kazi bakora. Ni ingenzi ko dukemura iki kibazo bitarenze uyu mwaka. Ibi ndabivuga kubera ko dufite inzozi z’igihugu kirangwa n’amahoro, gitekanye ndetse kitagaragaramo iterabwoba.”

Perezida Chapo yasabye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique mushya kurwanya iterabwoba n’ibindi byaha.

Uyu Mukuru w’Igihugu atangaje ibi mu gihe mu myaka mike ishize ingabo za Mozambique zagaragaje ubushobozi buke ubwo zari zihanganye n’ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Benshi mu basirikare ba Mozambique barishwe, abasigaye barahunga. Byatumye iki gihugu cyitabaza Ingabo z’u Rwanda kugira ngo kibashe guhashya ibikorwa by’iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa