Mu ikote yambaraga ku rugamba, Massamba yavuze ku munsi wa mbere ahura na Fred Rwigema
Yanditswe: Friday 10, Oct 2025
Umuhanzi w’inararibonye mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore, yatangaje ko mu 1989 ari bwo yafashe icyemezo cyo kwifatanya n’abandi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda, yisunze impano ye y’ubuhanzi yari amaze imyaka akoresha mu gukangurira urubyiruko gukunda igihugu.
Yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 9 Ukwakira 2025, ubwo yari mu gitaramo Gen-Z Comedy cyabereye muri Camp Kigali, cyari gifite insanganyamatsiko yo kwizihiza ubwitange byaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda, rwatangijwe ku wa 1 Ukwakira 1990.
Mu buhamya yatanze imbere y’abitabiriye iki gitaramo, Massamba yasubiye mu bihe by’amateka y’ubuzima bwe, agaragaza uko mu 1989 yafashe icyemezo cyo kuva i Burundi yerekeza muri Uganda kwifatanya n’abandi bari bamaze gutangira ibikorwa byo gutegura urugamba.
Massamba yavuze ko uwo munsi ari bwo bwa mbere yabonye Gen. Major Fred Rwigema amubaza niba ari umunyamuryango wa FPR, amusubiza ko ari we ariko atararahira.
Ati: “Yansanze ahantu, aranganiriza, ndi umwana muto cyane. Hari ugukusanya imisanzu icyo gihe, barabimbwira. Ariko ikintu cya mbere yambwiye, yarambajije ngo uri mu muryango wa FPR, ndamubwira nti navuye i Burundi, ndi umunyamuryango, inama zanyu zose narazikoraga. Arambaza ati ‘hanyuma se wararahiye? Ndamubwira ngo sinigeze ndahira, sinzi no kurahira icyo ari cyo. Yanyigishije RPF, hanyuma ndarahira. Kuva mu 1989, sinongeye gusubira i Bujumbura, kandi nari nagiye muri ‘show’ nk’abandi bose.”
Uyu muhanzi wubatse izina mu ndirimbo z’umuco n’ubutwari, yavuze ko Rwigema yari umuntu ufite kureba kure ndetse azi neza abantu bose b’intwari. Yamusabye gukora umurimo wo gukangurira Abanyarwanda bari mu mahanga gushyigikira urugamba.
Massamba yavuze ko Rwigema yari ‘umuntu ufite kureba kure cyane’, ku buryo yanasanze azi ababyeyi be. Avuga ko icyo gihe yamusabye kujya hirya no hino mu bihugu gukangurira Abanyarwanda b’urubyiruko n’abandi gutera inkunga urugamba.
Avuga ko yamuhaye inshingano eshatu, harimo ‘gushaka amafaranga yo kwifashisha ku rugamba kugira ngo rugende neza’, ‘gushaka urubyiruko binjira mu gisirikare’, ndetse no ‘kwegeranya abana n’abanyarwanda bari muri Uganda na Tanzania kubagarura akabigisha Ikinyarwanda n’izindi ndangagaciro’.
Massamba yavuze ko mu Kamena 1989, yari afite igitaramo cy’umunsi w’impunzi, aho Rwigema yamubwiye ko ari cyo cya nyuma agiye kuririmbamo mbere y’uko batangira urugendo rwo gutaha.
Ati: “(Yarambwiye) ati iki ni cyo gitaramo cya nyuma ugiye kuririmbamo, ikindi tuzahurira i Kigali, ukore igitaramo gikomeye cyane, ubu ngubu turitegura gutaha. Icyo gihe njyewe byanteye ubwoba, sinumvaga ibyo ambwira. Nta n’ubwo namubajije ngo muzabigenza gute Afande […]”
Yanasobanuye ko ku rugamba, ubuhanzi bwagize uruhare rukomeye mu gukangura no gukomeza ‘morale’ y’ingabo, ndetse no mu gukusanya inkunga zafashije urugamba kugera ku ntsinzi.
Ati: “Abo bari baratinye kuba Abanyarwanda, batashakaga kuba Abanyarwanda, bageze aho turabigisha, ntabwo nabaga ndi njyenyine, bageze aho baba Abanyarwanda, bumva u Rwanda bararukunze cyane, baratinyuka.”
Mu gihe cyo gutaramira abitabiriye Gen-Z Comedy, Massamba yeretse abari aho ikote yambaraga ku rugamba, avuga ko ari kimwe mu bintu by’ingenzi bimwibutsa urugendo rw’ubutwari yanyuzemo.
Massamba Intore ashimangira ko inganzo ye yagiye iba igikoresho cy’ubwitange, cyafashije gukangura ubwitange mu rubyiruko no kubaka u Rwanda rw’icyizere, yibutsa ko “inganzo nyayo ari iyo ikorera igihugu.” Ati: “Nabonye ko inganzo ifite umuyoboro munini cyane.”
Ku wa Kabiri, tariki 2 Ukwakira 1990, ni bwo Major General Fred Gisa Rwigema, wari uyoboye ingabo za RPA Inkotanyi, yaguye ku rugamba mu gace ka Nyabwishongezi, mu Karere ka Nyagatare, mu Burasirazuba bw’u Rwanda. Yishwe amaze umunsi umwe gusa yinjiye ku butaka bw’u Rwanda, ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Nyuma y’urupfu rwe, Major Paul Kagame, wari uri mu masomo ya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahise ahamagarwa akomeza urugamba maze afata ubuyobozi bw’ingabo, akomeza urugendo rwa Rwigema kugeza igihugu kibohowe.
Mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, Massamba yasangije abitabiriye urugendo rwe rwo kwifatanya n’ingabo za FPR Inkotanyi

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *