skol

Mu kwizihiza umunsi w’Intwari, Abanyarwanda batuye muri Sénégal banakoze umuganda

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Abanyarwanda batuye muri Sénégal, bizihije umunsi w’Intwari, bakorera n’umuganda ahubatse Urwibutso ruzwi nka Monument de la Renaissance Africaine, muri komini ya Ouakam mu Mujyi wa Dakar.

Byabaye ku wa 7 Gashyantare 2026, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal ndetse n’ubuyobozi bwa Monument de la Renaissance Africaine.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo abahagarariye Minisiteri y’Umuco, Ubukorikori n’Ubukerarugendo muri Sénégal, abahagarariye ubuyobozi bw’Umujyi wa Dakar, abahagarariye ikigo cya Sénégal gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo ASPT, abahagarariye Komini ya Ouakam ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Festus Bizimana, yasobanuye impamvu zo gukora umuganda nk’uburyo bwo kwizihiza intwari z’u Rwanda.

Ati “Nk’uko buri wese agira uruhare mu gutuma ubuzima bwa benshi bumererwa neza binyuze mu muganda atanga, ni na ko intwari z’igihugu zatanze imbaraga ndetse n’ubuzima bwazo kugira ngo uyu munsi tube dufite igihugu kandi dutekanye.”

Yibukije ko iyo Abanyarwanda bakora umuganda baba bizirikana abaharaniye kubako k’u Rwanda ariko banaha agaciro umurimo bakoze n’igitambo bitanze.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umuco muri Minisiteri y’Umuco, Ubukorikori n’Ubukerarugendo muri Sénégal, Abdou Diata, yashimye cyane kuba Abanyarwanda barahisemo gukorera umuganda kuri uru rwibutso, yibutsa ko Sénégal yubaha intwari z’u Rwanda nk’izayo.

Ati “Kuba mwahisemo kuza kwizihiriza intwari z’u Rwanda kandi zacu aha hantu, byatugaragarije ko ubuvandimwe bw’Abanyafurika ari cyo cyerecyezo cyacu twese kandi ibyo ni byo uru rwibutso ruhagarariye.”

Abandi baganirije abitabiriye barimo abayobozi bahagarariye Umujyi wa Dakar ndetse n’uhagarariye Abanyarwanda. Bose bagarutse ku gaciro k’intwari mu buzima bw’igihugu ndetse n’umugabane muri rusange.

Umuvugo witwa ‘Imihigo y’Intwari’ wanditswe n’abana batatu bava inda imwe, ndetse bakawugeza ku bitabiriye umuganda basingiza u Rwanda n’intwari zarwo, washimishije benshi.

Ambasaderi Bizimana yarabashimye cyane ndetse abaha ibihembo, anashishikariza urubyiruko rwose rw’Abanyarwanda batuye muri Sénéga kujya rukoresha impano zabo n’imbaraga mu kuvuga ibyiza by’u Rwanda.

Umubano w’u Rwanda na Sénégal umaze imyaka myinshi uhagaze neza. Mu 2011 u Rwanda rwafunguye Ambasade mu mujyi wa Dakar, iba imbarutso y’ibikorwa byinshi byahuje ibi bihugu.

U Rwanda na Sénégal ni ibihugu bifitanye umubano mwiza, ushimangirwa n’ingendo zagiye zikorwa hagati y’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bayobozi muri Guverinoma.

Uheruka ni Perezida Diomaye Faye wa Sénégal wasuye u Rwanda ku wa 18 Ukwakira 2025.

Icyo gihe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we wa Sénégal, Diomaye Faye, bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye zirimo ubuhinzi n’ubworozi, iterambere n’ubuzima.

Perezida Kagame na we yagiriye uruzinduko muri Sénégal ku wa 31 Kanama 2025 ubwo yari yitabiriye Inama Nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (AFS).

Muri Nzeri 2025 kandi u Rwanda na Sénégal byasinye amasezerano ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere azorohereza abaturage bo ku mpande zombi gukora ingedo zo mu kirere.

Muri iki gihugu cyo mu Burengerazuba bwa Afurika hariyo Abanyarwanda benshi batuyeyo, yaba abajyanywe n’amasomo n’abandi barimo abagezeyo mu myaka 40 ishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa