Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mezi atatu (Kanama-Ukwakira) ashize mu Mujyi wa Kigali habaye impanuka zigera kuri 300, ndetse bamwe baziburiramo ubuzima.
Ibi byagarutsweho ku wa 17 Ugushyingo 2025 n’Umuvuguzi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, ubwo mu Mujyi wa Kigali hakomerezaga ubukangurambaga bwa Turindane- Tugereyo Amahoro, mu gukangurira abakoresha umuhanda kurushaho gukaza ingama zo kwirinda amakosa ateza impanuka.
Ni ubukangurambaga bwabereye Magerwa i Gikondo, ahari hateraniye abaturage batandukanye barimo abatwara amakamyo, abatwara abagenzi mu buryo bwa rusange, abanyonzi abagenzi n’abanyamaguru.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko impanuka nyinshi zikunze kubera mu Mujyi wa Kigali zigaragaramo abamotari.
Ati: “Mu mezi atatu ashize twagize impanuka zigeze kuri 300 hano mu Mujyi wa Kigali ariko n’impanuka zisanzwe mbega zidakomeye cyane.”
Yakomeje avuga ko muri aya mezi atatu nta modoka n’imwe itwara abagenzi yigeze ikora impanuka.
Muri ubu bukangurambaga, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, yibukije abakoresha umuhanda ibyo bakwiriye kwirinda kugira ngo kwiyongera kw’impanuka gucogore.
Ati: “Umuyobozi w’ikinyabiziga akwiriye kwirinda kurangara mu muhanda nk’urugero igihe ugiye kujya ku kazi ugomba guhaguruka witeguye ukajyayo ariko ukirinda kurangara, ugomba kwirinda umuvuduko utemerewe bitewe n’umuhanda, kwirinda gusuzugura ibyapa bibwiriza mu muhanda.”
Yakomeje avuga ko mu bindi bintu bikomeye abantu bakwiriye kwirinda harimo gukoresha telefone kubera ko iyo umuntu akoresha telefone igihe atwaye bishobora gutuma habaho impanuka ndetse no kwirinda kunywa ibisindisha igihe batwaye ibinyabiziga.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku ruhare ikomeje kugira mu kugabanya impanuka mu gihugu binyuze muri ubu bukangurambaga bukorwa ahantu hatandukanye.
Ati: “Turashimira ubuyobozi bwa polisi ku bukangurambaga bahora bakora dufatanyije kugira ngo turusheho kugira umutekano wuzuye kandi usesuye. Iyi gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro ni ikimenyetso kigaragaza ubufatanye hagati y’inzego za Leta, inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano kugira ngo turusheho kugira umutekano wuzuye kandi usesuye.”
Imibare igaragaza ko impanuka mu Rwanda zigenda ziyongera cyane kubera ko nko mu 2021 habaye impanuka 621, mu 2022 zigera kuri 676, mu 2023 zigera kuri 761, mu 2024 ziba 751 mu gihe mu mezi icyenda ya 2025 zageze kuri 719.
Umuvuguzi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yatangaje ko mu mezi atatu ashize i Kigali habaye impanuka zigera kuri 300

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *