Mu mfuruka z’icyumba Perezida Ndayishimiye yaherewemo kuyobora AU
Yanditswe: Saturday 14, Feb 2026
Kuva ku wa 14-15 Gashyantare 2026, Abakuru b’igihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe bahuriye mu nama ya 39, ari na ho AU yatangiriye kuyoborwa na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, umaze imyaka yohereje ingabo mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse bombi bagahurira ku gufatanya na FDLR ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Perezida Tshisekedi wari wasibye inama ya 38 isanzwe ya AU y’abakuru b’igihugu, kubera Umujyi wa Bukavu wari wafashwe n’abarwanyi ba AFC/M23 muri Gashyantare 2025, iya 39 yayitabiriye aherekejwe n’itsinda rinini ry’Abaminisitiri n’abayobozi banyuranye.
Mugenzi we banafatanya mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, Evariste Ndayishimiye we yatangiye kuyobora AU, muri manda y’umwaka umwe.
Mu bibazo nibura bitandatu bihangayikishije uyu muryango harimo umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, harimo n’umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi umaze imyaka warazambye.
Mu bihe bishize Perezida Kagame yigeze kuvuga ati “ni ryari RDC izemera inshingano yo gukemura ikibazo yiteye ubwayo? Ni gute yumva ko ibibazo byose bituruka hanze, bityo igomba gushakira ibisubizo by’ibibazo byayo bwite hanze? U Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo bya RDC.”
Jeune Afrique yanditse ko Tshisekedi yagiye mu nama ya AU aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije, Noëlla Ayeganagato; Minisitiri w’Ubucuruzi Mpuzamahanga, Justin Paluku; Marie Nyange Ndambo ushinzwe ibidukikije n’iterambere rirambye; Minisitiri w’Ubuzima, Samuel Roger Kamba Mulamba n’abandi.
Tshisekedi yateganyije kuganira na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, aho bagomba kuvugana ku ngabo z’iki gihugu zari mu butumwa bwa MONUSCO zitegura kuvayo. Mu bandi harimo uwa Mozambique, Daniel Chapo n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres.
Amakuru yemeza ko aba hafi ya Tshisekedi bakoze ibishoboka byose ngo agirane ibiganiro na Ndayishimiye watangiye kuyobora AU. Nyuma Tshisekedi azakomereza ingendo ze muri Ghana.
Muri iyi nama, u Rwanda ruhagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva Justin.
Iyi nama si itegeko ko abakuru b’ibihugu bose bayitabira ndetse iy’uyu mwaka byari biteganyijwe ko yitabirwa n’ababarirwa muri 25 bari ku rwego rwa Perezida, mu gihe abandi ari abakuru ba za guverinoma cyangwa ba Visi Perezida b’ibihugu.
Mu batitabiriye iyi nama harimo abahugiye mu bikorwa byo gutegura amatora mu bihugu byabo no kwiyamamaza nka Mahamat Idriss Déby Itno wa Tchad; Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani wa Mauritanie n’uwa Repubulika ya Congo, Denis Sassou Nguesso.
Perezida wa Angola wayoboraga AU mu byo yahererekanyije na Ndayishimiye harimo umusaruro w’ibyavuye mu ngendo zinyuranye zakozwe n’abahuza ba AU ku kibazo cy’umutekano mu karere zarangiye mu ntangiriro za Gashyantare 2026.
Igisigaye cyibazwaho ni uburyo u Burundi buzayobora ibiganiro by’ubuhuza mu ntambara burwanamo byeruye mu Burasirazuba bwa RDC.
Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Jeune Afrique ko AU ikwiye kureka ubuhuza “bugakora ntaho bubogamiye.”
Umudipolomate w’u Burundi yavuze ko “iyo uyoboye AU, ntabwo uba uyiyoboye ku bwawe ahubwo ku bw’Abanyafurika bose …ariko ntibyabuza Evariste Ndayishimiye kwifashisha ibitekerezo by’abandi mu gihe hari ikibazo.”
Hari abasanga umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi ushobora kuba ikibazo AU igomba gukemura mu byerekeye amahoro n’umutekamo mu 2026.
Bivugwa ko nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bavuye mu Mujyi wa Uvira mu mpera za Ukuboza 2025, habaye ibiganiro inshuro ebyiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi byitabiriwe n’inzego z’ubutasi ku mpande zombi hagamijwe guhosha umwuka mubi haba mu byerekeye imvugo no mu buryo bwa gisirikare.
Mu bihe bitandukanye izi nama zarabaye ariko nta musaruro zatanze, ahanini bigizwemo uruhare n’u Burundi.
U Rwanda ruvuga ko rwiteguye kubahiriza amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu bukungu yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 ndetse ari ntayegayezwa.
Umwe mu badipolomate yavuze ko ibiganiro byabereye muri Togo ku wa 17 Mutarama byahuje abahuza batanu ba AU bidateze gushyiraho indi nzira y’ibiganiro ahubwo bisa no kwerekana ko uyu muryango ugira uruhare mu gukemura ibibazo nyamara “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe nta buryo bwo gukemura amakimbirane ugira.”
Kuri ubu amaso ahanzwe AU hibazwa niba izashobora kunga ibihugu bitatu bifite abakuru b’igihugu bafite gahunda zinyuranye batanahuje intego.
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye usanzwe afasha RDC mu ntambara yatangiye kuyobora umuryango wa AU

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *