Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga yafashe abantu icyenda mu Kagari ka Butare, Umurenge wa Kabacuzi, bari mu bikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.
Nkuko UKWELITIMES ibivuga, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko aba bantu bafatiwe mu mukwabu wakozwe hagamijwe gukumira ibyaha muri iyo Ntara.
Yasobanuye ko mu bafashwe harimo abantu batanu bakekwaho gushora urubyiruko mu bucukuzi butemewe, bakaba barafatanwe toni imwe n’ibiro 123 by’amabuye y’agaciro arimo Coltan na Gasegereti bivangavanze. Abandi bane bo bafatiwe mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Aba bose hamwe n’ibyo bafatanwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba, mu gihe Ubugenzacyaha bwahise butangira iperereza kugira ngo hakurikizwe amategeko.
Polisi yashimiye abaturage ku ruhare rwabo mu gutanga amakuru ku gihe, bifasha mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Yanibukije abakomeje kwishora muri ibi bikorwa bitemewe kubireka, ibaburira ko amayeri yose bakoreshaga agenda atahurwa, bityo uzabifatirwamo wese azajya ashyikirizwa ubutabera.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *