Muhanga: Hakozwe umukwabu wasize umunani bakekwaho ubujura n’ibiyobyabwenge batawe muri yombi
Yanditswe: Friday 31, Oct 2025
Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga yataye muri yombi itsinda ry’abagabo umunani bakekwaho ibikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge.
Ni ibyavuye mu mukwabu wabaye mu ijoro rishyira ku wa 30 Ukwakira 2025, mu Kagari ka Mbare, Umurenge wa Shyogwe ho mu Karere ka Muhanga, aho ku bufatanye n’abaturage hamwe n’inzego z’ibanze, Polisi yataye muri yombi iri itsinda ry’abagabo umunani.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yabwiye IGIHE ko aba bafashwe bakekwaho ibikorwa by’ubujura ndetse n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birimo kanyanga, aho bamaraga gusinda bakajya gutega abaturage bakabambura ibyabo.
Ati: “Abafashwe bose ubu bafungiye kuri Polisi, Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu gihe Ubugenzacyaha/RIB bwatangiye iperereza ku byaha bakekwaho kugira ngo bashyikirizwe amategeko.”
CIP Kamanzi, yakomeje asaba abagifite imitekerereze n’imigirire igayitse yo kumva ko batungwa no kwiba iby’abandi, kubireka kuko kwiba atari umwuga, abibutsa ahubwo ko ari icyaha gihanwa n’amategeko, bityo bakwiye gukura amaboko mu mifuka bagakora ibibateza imbere, byemewe n’amategeko.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *