skol

Muhoozi yongeye kurikoroza ubwo yavugaga ko abagore badafite “Nyash” babyara abana b’ibigoryi

Yanditswe: Friday 23, Jan 2026

featured-image

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yatanze igitekerezo gisa no gutebya agaragaza ko abagore badafite amabuno manini azwi cyane muri iyi minsi nka ‘nyash’ ngo babyara abana ‘b’ibigoryi’.

Ni ubutumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa 23 Mutarama 2026.

Yanditse ati “Byamaze kwemezwa na siyansi ko abagore badafite ‘Nyash’ babyara abana b’ibigoryi.”

Ni ubutumwa bwavugishije cyane abo ku mbuga nkoranyambaga aho ababarirwa mu magana babutanzeho ibitekerezo bitandukanye, bamwe bamuha urw’amenyo ariko mu buryo bw’urwenya na bo batebya, abandi bagaragaza ko bidakwiye ku muntu ufite inshingano nk’ize.

Uwitwa Joshua Ndenge kuri X yasubije ati “Uri umusirikare mukuru bwoko ki? Usuzugura abagore n’ubusugire bwabo? Birashoboka ko hari ikitagenda neza muri wowe kuko ibi ntabwo ari ibintu bisanzwe ku musirikare mukuru.”

Lugoobe Nelson we yagize ati “Ibyo ni byo ushoboye kuvuga, ntabwo ari ukuyobora Uganda. Wowe nuramuka ubaye perezida nzajya mu mahanga cyangwa nzapfe ndwanira kugira Uganda irimo ubwisanzure.”

Abenshi mu batanze ibitekerezo kuri ubu butumwa, bahurizaga ku kuba urwego rwa Gen. Muhoozi ariho atakabaye atangaza ibintu nk’ibyo, ndetse bamwe bagiye kure bamubwira ko ubwo butumwa aba yabwanditse yabanje kureba neza ku bagore bo mu muryango we n’abo mu ishyaka rya NRM riri ku butegetsi.

Perezida Museveni ajya yisegura cyangwa akagorora amagambo y’umuhungu we mu rwego rwo guhosha umwuka mubi aba yateje.

Bamwe babiheraho bavuga ko Gen Muhoozi adafite ubushobozi buhagije mu bya politiki ku buryo yayobora Uganda mu gihe kiri imbere nk’uko bivugwa, ariko abandi bakavuga ko ibyo atangaza biba ari urwenya gusa kandi azi ibyo akora ku buryo bitakangendweho hapimwa ubushobozi bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa