Mumbai: Igipolisi cyafashe uherutse gutera icyuma umukinnyi wa filimi Saif Ali Khan
Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2025

Abapolisi bo mu Mujyi wa Mumbai mu Buhinde bataye muri yombi umugabo ukekwaho gutera icyuma umukinnyi wa filimi muri Bollywood witwa Saif Ali Khan mu cyumweru gishize.
Khan, umwe mu ba star bakomeye mu Buhinde, yatewe icyuma n’umucengezi winjiye iwe, mu gitero cyatunguye igihugu. Ubu arimo koroherwa nyuma yo kubagwa.
Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Mutarama 2025, nibwo abapolisi bavuze ko bataye muri yombi umuntu ukekwaho icyaha, Mohammad Shariful Islam Shehzad, bongeraho ko ari umwenegihugu wa Bangladesh wabaga mu Buhinde mu buryo butemewe.
Umwunganizi wa Shehzad yahakanye aya makuru avuga ko adakomoka muri Bangladesh.
Polisi ivuga ko yatereye muri yombi Shehzad mu gace ka Thane, akarere ko mu nkengero za Mumbai.
Ibimenyetso by’ibanze byerekana ko hashize amezi atandatu aje muri uyu mujyi kandi ko yakoraga mu kigo gitanga abazamu b’ingo akoresheje izina ry’irihimbano, nk’uko Dixit Gedam, Komiseri wungirije wa Polisi ya Mumbai, yabitangarije abanyamakuru.
Polisi ikeka ko Shehzad yaba yarinjiye mu rugo rwa Khan agamije kumwiba, nk’uko Gedam yabitangaje.
Ku Cyumweru, urukiko rw’i Mumbai rwohereje Shehzad muri kasho ya polisi mu gihe cy’iminsi itanu.
Umwunganizi we, Sandeep Shikhane, yabwiye abanyamakuru ko umukiriya we yagizwe “igitambo”.
Ati: “Nta bimenyetso bifatika byerekana ko afite ubwenegihugu bwa Bangladesh.”
Igitero cyagabwe kuri Khan cyavuzwe cyane mu gihugu ndetse binatera kwibaza byinshi ku bijyanye n’umutekano i Mumbai, umwe mu mijyi ituwe cyane y’u Buhinde n’umurwa mukuru w’ubucuruzi.
Khan yatewe icyuma inshuro esheshatu, arakomereka cyane, harimo kimwe yatewe mu mugongo, mu gitero cyagabwe iwe mu gace gatuwe n’abifite.
Umuforomokazi, Eliyama Philip, ukora mu rugo rwa Khan, yabwiye polisi mu cyumweru gishize ko yabanje kubona igicucu cy’umugabo hafi y’umuryango w’ubwiherero nijoro ubwo yari mu cyumba cy’umwana hamwe n’umuyaya w’umwana.
Philip yavuze ko umugabo yinjiye afite ikintu gikoze mu giti mu kuboko kumwe n’inkota ndende mu kundi kuboko maze abuza aba bombi gusakuza mbere yo kubasaba amafaranga miliyoni 10 z’ama rupees ($ 115,477; £ 94,511).
Habaye amakimbirane, aho Philip nawe yakomerekeye, maze bumvise urusaku, Khan n’umugore we bihutiye kujya mu cyumba ari nabwo Khan yacakiranye n’umujura akamutera ibyuma mbere yo guhunga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *