Murangwa yavuze uburyo Rusesabagina yitiriwe ibikorwa by’abandi mu kurokora Abatutsi muri Jenoside
Yanditswe: Thursday 10, Apr 2025

Uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports, Murangwa Eric Eugène, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yavuze ko ibivugwa kuri Paul Rusabagina, ko yarokoye Abatutsi benshi bari bahungiye muri Hôtel des Mille Collines bitandukanye n’ukuri.
abanyamakuru ni yo yavugaga, ni bo bandikaga amabaruwa hirya no hino mu miryango mpuzamahanga. Yaragiye arababwira ngo nsanze Murangwa bimeze gutya, bahita bikora baramanuka, baje ari nka bane.”
“Igihe uwo mujandarume yitegura kunshorera, bari bari kumanuka, batangira kumumbazaho. Yabashyize ku ruhande, ashaka kunshorera, ababwira ngo baravugana agarutse. Nabonye hari umwanya hagati yanjye na we, ndiruka, nzamuka mu byumba hejuru. Birashoboka ko yanyirutseho, ariko ntiyamenye aho ndengeye.”
Bukeye bwaho, Murangwa yatumijwe n’undi mujandarume wakoranaga n’abamuhagaritse, akinjira ku rwakiriro rwa hoteli amukora mu ntoki, aramubwira ati “Sha uri umuntu w’umugabo, iyo utiruka, uriya mushenzi yari akujyanye hanze ngo akurase.”
Murangwa yakomeje agira ati “Impamvu ngarutse kuri icyo kintu ni uko Rusesabagina atigeze amenya icyo kintu. Na nyuma yaho ntiyigeze aza kubaza ngo byagenze gute? Imbere muri Mille Collines ntawigeze avamo ngo bamwice, ariko hari abatarabashije kwinjira kubera ko babujijwe n’abo bajandarume babaga kuri Mille Collines. Kandi abo bajandarume bizwi ko ari Rusesabagina wabasabye ngo baze kurinda umutekano w’abari muri hoteli.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *