skol
fortebet

Muri Ambasade ya Dubai i Kampala haravugwa gukinirwamo imikino y’urusimbi hagati y’abadipolomate

Yanditswe: Friday 26, Jul 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, barangajwe imbere na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wabo (The shadow Minister), Haruna Nkunyingi Muwada, barasaba ko hakorwa iperereza ku birego bivuga ko abadipolomate bakorera muri iki gihugu bafite casino bakiniramo urusimbi muri Ambasade ya Dubai.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryo ku wa 24 Nyakanga 2024, Muwanda yagaragaje impungenge z’imyitwarire mibi y’abadipolomate, ngo inyuranyije n’amategeko y’ibihugu byombi kandi ngo bishobora guteza ibibazo bishobora kuviramo ingaruka Abagande baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Ati :“Ibi binyuranyije n’amategeko, yaba ay’igihugu, UAE na mpuzamahanga…turasaba iperereza ryimbitse no gufata ingamba zihutirwa zo gukemura ibi bintu bidasanzwe. Nzazamura iki kibazo inteko ishinga amategeko niyongera guterana.”

Ibi biravugwa nyuma y’aho ikinyamakuru Daily Monitor gisohoreye inkuru aho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko ari byo byaba ari icyaha ndetse ari nko kurenga ku cyizere wagiriwe.

Ibi kandi ngo binyuranyije n’ibiteganywa mu masezerano ya Vienne ku bijyanye n’imibanire ishingiye kuri dipolomasi. Ingingo ya 41, ivuga ko ahakorera ambasade cyangwa ubutumwa buhagarariye ikindi gihugu hatagomba gukoreshwa mu yindi mirimo idafitanye isano n’imirimo ya ambasade.

Muwanda avuga ko ibi ari icyasha ku badipolomate, ubusanzwe amahame agenga politiki y’ububanyi n’amahanga ivuga ko baba bagomba gusigasira isura nziza y’igihugu cyabatumye.

Source; Bwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa