skol

Muri Australia itegeko ryo kubuza abana imbuga nkoranyambaga ryakuruye impaka

Yanditswe: Friday 23, Jan 2026

featured-image

Guverinoma ya Australia yafashe icyemezo gikomeye cyo kubuza abana bari munsi y’imyaka 16 gukoresha imbuga nkoranyambaga zikomeye zirimo TikTok, Facebook, Instagram na YouTube, hagamijwe kurinda ubuzima n’imitekerereze by’abana.

Australia yahagaritse burundu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga ku bana bari munsi y’imyaka 16, aho batemerewe gufungura konti nshya ndetse n’izabo zari zisanzwe zikora zigahagarikwa.
Iri tegeko rireba imbuga zirimo Facebook, Instagram, Snapchat, Threads, TikTok, X, YouTube, Reddit ndetse n’imbuga zitambutsa amashusho imbonankubone nka Kick na Twitch.

Guverinoma ya Australia yatangaje ko iyi ngamba yafashwe mu rwego rwo kugabanya ingaruka mbi ziterwa n’imiterere y’izi mbuga, zituma abana bamara igihe kinini bareba kuri ecran.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2025 bwerekanye ko 96% by’abana bafite hagati y’imyaka 10 na 15 bakoreshaga imbuga nkoranyambaga, aho barindwi mu 10 bahuraga n’ibibarangaza bikanabicira ubuzima.

Harimo nkibibatera agahinda gakabije bakaba bakwiyahura, ndetse no gushukwa n’abantu bakuru cyangwa abandi bana babaruta imyaka.

Abarenze kimwe cya kabiri bavuze ko bagizweho ingaruka n’ihohoterwa ribera kuri murandasi.
Imbuga zitemerewe zatoranyijwe hashingiwe ku kuba zigamije itumanaho hagati y’abantu benshi, zemerera abakoresha kuganira, gutanga ibitekerezo no gushyiraho amashusho.

N’ubwo bimeze bityo, YouTube Kids, Google Classroom na WhatsApp ntibyashyizwe muri iri tegeko kuko byasuzumwe bigasangwa byujuje ibisabwa.

Abana bari munsi y’imyaka 16 baracyemerewe kureba bimwe mubishyirwa kuri murandasi bidasabye gufungura konti.

Nta gihano giteganyijwe ku bana cyangwa ku babyeyi babo barenze kuri iri tegeko.

Ahubwo, ibigo bifite izi mbuga mu nshingano bishobora gucibwa amande ashobora kugera kuri miliyoni 49.5 z’amadolari ya Australia mu gihe byagaragaye ko bitubahirije iri tegeko.

Ibyo bigo bisabwa gukoresha ikoranabuhanga rinyuranye ryo kugenzura imyaka y’abakoresha, nko gukoresha indangamuntu za leta, gusuzuma isura cyangwa ijwi, no gusesengura imyitwarire yo kuri murandasi. Ntibyemerewe gushingira ku kuba urukoresha yivugiye imyaka ye cyangwa ku cyemezo cy’umubyeyi.

Iri tegeko ryakomeje kunengwa n’impande zitandukanye

Bamwe bagaragaje impungenge ko ikoranabuhanga ryo gusuzuma imyaka rishobora kubuza abantu bakuru gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Hari n’abavuze ko amande ateganyijwe ari make ugereranyije n’amafaranga menshi izi sosiyete zinjiza. Hanavuzwe ko kudashyira mu itegeko imbuga zo gukiniraho imikino kuri murandasi, izo gukundana n’izikoresha ubwenge buhangano bishobora gutuma intego yo kurinda abana itagerwaho neza.

Hari kandi impungenge zishingiye ku mutekano w’amakuru y’abantu, bitewe n’uko kugenzura imyaka bisaba gukusanya amakuru menshi bwite, mu gihugu cyagiye gihura n’ibibazo byo kwibwa amakuru. Guverinoma yo ivuga ko iri tegeko ririmo ingamba zikomeye zo kurinda ayo makuru, aho agomba gukoreshwa gusa mu kugenzura imyaka kandi agasibwa nyuma, abarenze kuri ibyo bagahanishwa ibihano bikomeye.

Mu gihe iri tegeko ryatangiraga gushyirwa mu bikorwa ku wa 10 Ukuboza, 2025 hagaragaye Abanyaustralie benshi bashakaga izindi porogaramu zisa n’izabujijwe, ndetse no kwiyongera kw’ikoreshwa rya VPN, nubwo byaje kugabanuka nyuma.

Abangavu n’ingimbi bamwe bishimiye iri tegeko mu gihe abandi bavuze ko ntacyo byabatwaye kuko bakomeje gukoresha imbuga binyuze muri konti zifite imyaka mihimbano.
Ibindi bihugu nabyo birimo gutekereza gufata icyemezo nk’iki.

Denmark yatangaje ko ishaka kubuza abana bari munsi y’imyaka 15 gukoresha imbuga nkoranyambaga, Norvege irabitekereza, mu Bufaransa hasabwe ko abana bari munsi y’imyaka 15 babuzwa izi mbuga, naho mu Bwongereza hashyizweho amategeko akomeye ahana ibigo bitarinda abana ibyabashyira mukaga.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urukiko rwabujije leta ya Utah gushyira mu bikorwa itegeko risa n’iri ryabuzaga abana bari munsi y’imyaka 18 gukoresha imbuga nkoranyambaga batabiherewe uburenganzira n’ababyeyi babo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa