skol
fortebet

Muri Kenya umugabo yatawe muri yombi azira gutaburura umurambo wa se

Yanditswe: Thursday 22, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 28 wo mu gace ka Uasin Gishu muri Kenya yatawe muri yombi azira gutaburura umurambo wa Se witwaga Stephen Rono.

Sponsored Ad

Stephen Rono yashyinguwe mu 2020, gusa ku wa 21 Gicurasi 2025 umuhungu we ni bwo yamutaburuye.

Abatuye muri aka gace babonye uyu musore ari muri ibi bikorwa byo gutaburura se maze bahita bahamagara inzego z’umutekano.

Polisi yatangaje ko ukekwa yafashwe yicaye mu irimbi nyuma yo gutaburura umurambo w’umubyeyi we, ashaka kuwukura mu mva, ndetse ahita afungwa kugira ngo akorweho iperereza ryimbitse.

Ntabwo haramenyekana icyo yari agiye kuwumaza, ariko Polisi yasobanuye ko gutaburura umurambo wari ushyinguwe ari icyaha gikomeye, ndetse uwagikoze agomba kukiryozwa.

Uyu murambo wongeye gushyingurwa mu gihe iperereza rikomeje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa