skol
fortebet

Muri Kigali hafashwe abarimo abakekwaho ubutekamutwe biyitiriraga abasirikare n’abapolisi bariye umuturage 3.000.000Frw

author-image

Yanditswe na: ISHIMWE Jean de Dieu
Kuwa: Wednesday 15, Jul 2026

Muri Kigali hafashwe abarimo abakekwaho ubutekamutwe biyitiriraga abasirikare n'abapolisi bariye umuturage 3.000.000Frw

Sponsored Ad

skol

Abantu 22 bo mu Mirenge inyuranye yo mu Karere ka Nyarugenge, bafashwe mu bikorwa byo gushakisha abakekwaho kuba bamaze iminsi batekera imitwe abantu, barimo abaherutse gutekera umugore bakamwambura miliyoni 3 Frw.

Aba bantu bafashwe mu bikorwa bya Polisi y’u Rwanda yo mu Mujyi wa Kigali byakozwe kuva ku ya 11 kugeza ku ya 14 Nyakanga 2026.

Ibi bikorwa byo gushakisha aba bantu, byatangijwe na Polisi ku bufatanye n’izindi nzego, nyuma yo kwakira amakuru y’abari bamaze iminsi batera abantu imitwe, barimo abiyitiriraga ko bakorera inzego z’umutekano.

Muri aba bantu 22 bafashwe, barimo umunani (8) b’i Nyamirambo, bane (4) bo mu Murenge wa Kigali, abandi bane bo mu wa Nyakabanda, ndetse n’abandi babiri bo mu Murenge wa Rwezamenyo.

Amakuru y’ifatwa ry’aba bantu, yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, wavuze ko harimo n’abafatiwe mu cyuho cy’ibi bikorwa bakekwaho.

Yagize ati “Nko muri Nyakabanda hari uwo twafashe amaze kwiba telefone ya iPhone y’umuturage, tuyisubiza nyirayo. No ku Muhima na ho twahafatiye bane bategaga abantu bavuye mu mirimo itandukanye i Nyabugogo bakabambura.”

Ni mu gihe abafatiwe i Nyamirambo ari na ho hafatiwe benshi (umunani) bakekwaho gutobora inzu y’umuturage bakayibamo ibikoresho byari birimo.

Muri aba bantu kandi harimo abatekeraga abaturage imitwe, babizeza ko bazabafunguriza abantu, bababeshya ko bakora mu nzego z’umutekano. Bo bafatiwe mu Murenge wa Rwezamenyo.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali ati “Babwiraga abantu ko babafasha nko gufunguza abantu babo bafunzwe. Ni babiri, harimo uwabwiraga abantu ko ashinzwe iperereza muri Polisi mu Mujyi wa Kigali.”

Aba bantu kandi bajyaga mu tubari dutandukanye bakabwira ba nyirarwo ko barengeje amasaha yo gucuruza cyangwa barengeje urusaku, ubundi bakabaka amafaranga ngo batabajyana mu butabera.

CIP Gahonzire ati “Babaga biyitirira inzego z’umutekano zirimo abasirikare n’abapolisi. Bafashwe biturutse ku mugore ufite akabari batekeye umutwe gutyo bamurya miliyoni 3 Frw. Ubwa mbere baraje abaha miliyoni 1 Frw, bagenda bamusaba n’andi.”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, uvuga ko gushakisha abandi bakora ibikorwa nk’ibi bigikomeje, yaboneyeho gusaba abaturage kudatanga ruswa, anasaba abijanditse muri ibi bikorwa bibi, kubireka kuko inzego zitazabiganganira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa