Murumuna wa Museveni yavuze ko yacanye agatadowa, arara hasi, mukuru we ari Perezida
Yanditswe: Sunday 27, Jul 2025
Aine Kaguta Sodo, umuvandimwe wa Perezida Yoweri Kaguta Museven yavuze ko mu buzima yabayeho yihigira imibereho, ndetse yakoze imirimo itandukanye agenda azamuka gake gake kugeza aho ari ubu.
Aine Kaguta wamamaye nka Sodo uri no mu bamaze kwemeza ko azahatanira umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko agahagararira agace ka Mawogola y’Amajyaruguru.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda agaragaza uyu mugabo ari kuganiriza abantu ku rugendo rw’ubuzima bwe, avuga ko mukuru we (Perezida Museveni) yamuhaye miliyoni 13 z’Amashilingi gusa mu buzima bwe, ibindi byavuye mu mbaraga ze.
Ati “Mu 2006 nakoreshaga rino tara ry’agatadowa, ndyama hasi, kubera ko nta mafaranga nari mfite ariko nashoboye kuva aho hasi gake gake, kugeza aho ndi uyu munsi[…] Njye Sodo kuri iyi Si Museveni, umuvandimwe wanjye yampaye miliyoni 13 z’Amashilingi gusa.”
Aine Kaguta yavuze ko kugira ngo umuntu atere imbere bisaba kuba afite icyerekezo cy’aho ashaka kugana, kandi akihatira gukora.
Ati “Nkoresha imbaraga zanjye kugira ngo mbeho. Ntacyo kuri ubu mukora njye Sodo ntakoze, nzi guhinga, nzi gukama inka, nzi gutwara igare, nzi gutwara moto n’imodoka ndayitwara, bivuze ko buri cyiciro nakinyuzemo.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *