skol

Musangabatware yatorewe kuyobora urwego rwa EALA rushinzwe kurwanya ruswa

Yanditswe: Wednesday 15, Oct 2025

featured-image

Umunyarwanda Musangabatware Clement yatorewe kuba Umuyobozi w’Ihuriro ry’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba baharanira kurwanya ruswa (EAPNAC).

Ni bwo bwa mbere uru rwego rushyizweho mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA, ibigaragaza intambwe ikomeye mu kurwanya ruswa n’akarengane, kubazwa inshingano n’ubunyangamugayo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Amatora yabaye ku wa 14 Ukwakira 2025, mu nama yateraniye i Arusha, yitabirwa n’Abadepite bose bahagarariye ibihugu birindwi bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba muri EALA.

Musangabatware watowe nka Perezida wa mbere wa EAPNAC azungirizwa na Kurgat Zipporah Jesang Kering wo muri Kenya.

Kadogo Veronica wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatorewe kuba umubitsi wa EAPNAC, mu gihe Dr. Jogo Woda Jeremiah Odok wo muri Sudani y’Epfo yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru.

Hashyizweho n’abashinzwe guhuza ibikorwa bya EAPNAC mu bihugu buri wese akomokamo.

Dr. Matthias Harebamungu wo mu Rwanda, Dr. Gladness Salema wo muri Tanzania, Mugyenyi Mary Rutamwebwa wo muri Uganda, Kalonzo Kennedy Musyoka wo muri Kenya, Nkurunziza Olivier wo mu Burundi, Ngate Mangu François wa RDC na Ayason Mukulia Kennedy wo muri Sudani y’Epfo.

Musangabatware yashimiye icyizere yahawe, anasezeranya kuyobora uru rwego mu mucyo no mu buryo bwimakaza ubufatanye n’ubwuzuzanye.

Yavuze ko EAPNAC izakomeza kurwanya ikoreshwa nabi ry’umutungo wa rubanda no gukomeza guharanira umucyo n’ubunyangamugayo nk’ibiranga gahunda y’iterambere rya EAC.

Ati “Tugomba gukorera hamwe mu kubaka uburyo bwo kurwanya ruswa, abayobozi bakabazwa inshingano ndetse tugafasha mu kuzamura icyizere abaturage bagirira ibigo byacu.”

Yongeye kugaragaza akamaro k’ubufatanye bw’abadepite mu bihugu bigize EAC, inzego zirwanya ruswa, imiryango itegamiye kuri za leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere mu rwego rwo guteza imbere ubumwe, gukorana mu mucyo no kubazwa inshingano mu Karere.

Mu 2022 ni bwo Musangabatwaye yagizwe umwe mu bagize EALA, ari kumwe na Nyiramana Aisha, Fatuma N. Ndangiza, Harebamungu Mathias, Kayonga Caroline Rwivanga, Rutazana Françoise Uwumukiza Alodie Iradukunda na Alex Bahati.

Yamaze imyaka irindwi ari Umuvunyi Wungirije kugeza mu 2020, aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO aho yafashije iri shami rya Loni kugera ku ntego zayo zo guteza imbere uburezi, siyansi n’umuco

Musangabatware afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye no gukemura amakimbirane no kwimakaza amahoro yakuye muri Kampala International University yo muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa