skol

Musanze: Abacururizaga imboga hasi biteze igisubizo ku isoko rya kijyambere

Yanditswe: Tuesday 16, Dec 2025

featured-image

Abacuruza imboga n’imbuto mu isoko rya Gataraga, mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze, bavuga ko bamaze igihe bahhasi kandi ku zuba, bigatuma umusaruro wabo wangirika vuba ndetse n’abakiliya bakagabanyuka cyane mu bihe by’imvura, none bavuga ko bafite icyizere kuko barimo kubakirwa isoko rya kijyambere.

Abo bacuruzi bavuga ko imyaka myinshi bamaze bacururiza hasi yatumye benshi bahomba kubera izuba ryangizaga imboga rugikubita, mu mvura ibicuruzwa byabo bikangirika cyangwa bagatakaza abakiliya.
Uwamahoro Ancilla, umaze imyaka irenga 12 acuruza imboga mu isoko rya Gataraga, yagize ati: “Iyo izuba rivuye cyane rihita ritwicira imboga n’imbuto zacu, inyanya n’amacunga ndetse amashu n’izindi mboga zinyuranye bikangirika tugahura n’igihombo, iki kibazo tukimaranye iminsi twari twarumiwe ariko hari inzu batweretse irimo kubakwa tugiye gusubizwa, cyane ko ari ku bisima tuzajya tunasigamo imboga zacu zigasigaramo zirinzwe.”
Ukuriye abacururiza mu isoko rya Gataraga Ntwari Joseph, avuga ko abakiliya batizeraga ubuziranenge bw’ibicuruzwa byabo higanjemo imboga n’imbuto.
Yagize ati:“Gucururiza hasi bituma abakiliya batugirira urwikekwe, bavuga ko imboga zacu nta suku. Hari n’igihe dutaha nta kintu tugurishije kandi twavuye mu mirima kure. Iyi nzu tuzajya ducururizamo irimo kubakwa ni wo muti twari dutegereje, natwe tuzayifata neza.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko iki kibazo cyari kiburaje inshinga ngo bwihutiye gushakira igisubizo iki kibazo, bubona abafatanyabikorwa bakaba barimo kubaka isoko rya kijyambere rizatuma abacuruzi basaga 60 barikoreramo mu mutekano, mu isuku ndetse ahantu hajyanye n’igihe.
Clarisse Uwanyirigira, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yagize ati: “Twabonye ko ikibazo cy’abacuruzi b’imboga n’imbuto cyari gikomeye kandi cyari kimaze igihe. Twashatse abafatanyabikorwa, barimo Kilimo Trust Rwanda kugira ngo bubake isoko rizakira abacuruzi 64, rifite ibisima bibafasha gucururiza ahantu heza, mu isuku no mu buryo bwizewe. Ibi bizazamura ubucuruzi bwabo n’umutekano wabo, ikindi ni uko iri soko ibicuruzwa bizaba bisagutse bizajya biraramo hano birindiwe umutekano.”
Yakomeje avuga ko iri soko rizakuraho ikibazo cy’abacuruzi basagutse bacururizaga hanze, bagahora mu kaga k’imvura, izuba ndetse n’umwanda, kubera ko agasoko k’imboga kari kariho kakiraga abagera kuri 20 gusa; ariko ubwo babonye aho bagiye kuzajya bacururiza bigiye kubahindurira ubuzima.
Imirimo yo kubaka iri soko igeze ku kigero cya 90% bikaba biteganyijwe ko rizatahwa mu ntangiriro z’umwaka wa 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa