skol
fortebet

Musanze: Abakoresha umuhanda Gataraga–Shingiro bifuza ko watunganywa

Yanditswe: Thursday 29, May 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Mirenge ya Gataraga na Shingiro bifuza ko umuhanda uhuza iyo Mirenge wakorwa kuko kuba warangiritse bikabije bikabangamira ubuhahirane n’itwarwa ry’umusaruro wabo, bakifuza ko watunganywa.

Sponsored Ad

Bavuga ko wuzuyemo ibinogo n’amabuye manini, bigatuma imodoka zitabasha kuwukoresha, bikabangamira ubuhahirane n’itwarwa ry’umusaruro wabo.

Uyu muhanda ukoreshwa cyane mu kugeza umusaruro ku masoko, ariko kuba utameze neza bituma abahinzi batabasha kugeza ibyo bejeje ku isoko ku gihe, cyangwa bagakoresha uburyo butabahesha inyungu.

Muhayimana Godelieve, utuye mu Murenge wa Gataraga, yagize ati: “Muri kano gace kacu hera imyaka inyuranye harimo ibirayi, ibishyimbo, ibitunguru n’ibindi. Ariko kugira ngo tubigeze mu mujyi wa Musanze dukoresha amagare cyangwa umutwe, ibi biraduhombya. Ikindi, umusaruro wacu usigara hano ugacuruzwa ku giciro gito.”

Nsanzimfura Gaspard, umwe mu baturage bo muri Shingiro, na we avuga ko ikibazo cy’uwo muhanda kimaze igihe

Yagize ati: “Umuhanda wuzuyemo amabuye ashinyitse n’ibinogo byinshi. Imodoka zanga kuhanyura, ndetse n’imbangukiragutabara ntiyapfa kuhagera. Turasaba ko nibura bawuringaniza, bakavanamo amabuye, hanyuma bagashyiramo igitaka bikoroshya kuhanyura.”

Uwanyirigira Clarisse, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yemeza ko ubuyobozi bwamenye ikibazo cy’uwo muhanda kandi hari gahunda yo kuwukora.

Yagize ati: “Turabizi ko umuhanda wa Gataraga–Shingiro umeze nabi. Twamaze kuwushyira muri gahunda y’imyaka itanu (DDS), ariko kugeza ubu ntiturabona ubushobozi bwo kuwukora.”

Imirenge ya Gataraga na Shingiro ni imwe mu itanga umusaruro mwinshi w’ubuhinzi mu karere ka Musanze, harimo ibirayi, tungurusumu n’ibindi, byinshi muri byo bikajyanwa no ku isoko ry’i Kigali.

Gutunganya uwo muhanda byafasha cyane kuzamura ubukungu n’imibereho y’abaturage bahatuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa