Musanze: Bahangayikishijwe n’inganda zikora inzoga zemewe n’izitujuje ubuziranenge
Yanditswe: Friday 27, Feb 2026
Abaturage bo mu Karere ka Musanze baravuga ko bababazwa n’inganda zimara guhabwa icyangombwa cy’ubuziranenge zigahitamo gukora inzoga z’inkorano, bituma ubuzima bwabo bujya mu kaga bizeraga ko kuba uruganda rwarahawe ubuziranenge byari bihagije.
Ibi babivuga bahereye ku ruganda rwa Gumamo Ltd rukorera mu Mudugudu wa Murundo, Akagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, rwari rwarahawe icyangombwa cy’ubuziranenge ariko rukaza gufatirwa mu gukora inzoga z’inkorano.
Mu gikorwa cyo kugenzura no gufata izi nzoga, hamenwe inzoga zingana na litiro 8 553,6. Abaturage bavuga ko iyo nzoga yasindishaga cyane, by’umwihariko ngo iyo yageraga mu rubyiruko byabaga ikibazo gikomeye kuko hari abavugaga ko yabagiraho ingaruka zikomeye zirimo no gutakaza ubuzima.
Umwe mu baturage yagize ati: “Twari tuzi ko uruganda rufite ubuziranenge rutaduha ibinyobwa byangiza ubuzima. Ariko iyi nzoga ya Gumamo, umuntu yanywaga agacupa kamwe gusa ugasanga atangiye kuvugishwa, akiyenza kuri bagenzi be nta mpamvu, none ko twabonaga ziri mu macupa se kandi bakorera ku mugaragaro ?”
Undi muturage yavuze ko ingaruka z’iyi nzoga zari zikomeye mu miryango aho uwabaga yayinyoye atera amahane ku wo bashakanye
Yagize ati : “Uwamaraga kunywa iyi nzoga yasindaga bikabije. Hari n’abarazaga abo bashakanye hanze nijoro kubera amakimbirane yaterwaga n’ubusinzi bukabije. Byari byarabaye ikibazo gikomeye mu ngo.”
Abaturage bavuga ko batumva ukuntu uruganda ruhabwa ubuziranenge rushobora kwica amategeko rukongera gukora inzoga z’inkorano, bagasaba ko hakazwa igenzura rihoraho kugira ngo ubuzima bwabo burindwe.
Iki kibazo inzego z’umutekano zivuga ko zitari zigifiteho amakuru, ariko ku bufatanye bw’Inzego z’ibanze, abakozi bashinzwe kugenzura inzoga zitujuje ubuziranenge, Polisi na DASSO ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti (Rwanda FDA), hafashwe icyemezo cyo kumena izi nzoga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, IP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage no gukumira ingaruka zaterwaga n’izo nzoga, asaba n’abasaba ibyangobwa by’ubuziranenge kujya bakora ibyo babisabiye batanyuze ku ruhande mu rwego rwo kujijisha.
Yagize ati: “Twafatanyije n’izindi nzego mu kuzimena kuko zari zitujuje ubuziranenge kandi zikomeje gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.”
Polisi isaba abaturage kujya batanga amakuru kare igihe babonye inganda cyangwa abantu bakora, bacuruza cyangwa banywa inzoga z’inkorano.
Iranabasaba kandi kwirinda kunywa ibinyobwa batizeye inkomoko yabyo no gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Abaturage na bo basaba ko inganda zose zahawe ubuziranenge ko zajya zikurikiranwa bya hafi, kuko kuba warahawe icyangombwa bidakwiye kuba impamvu yo kumva ko amategeko atakigomba kubahirizwa.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *