Musanze: Harifuzwa ko inyubako za Leta zavugururwa zikajyana n’icyerekezo
Yanditswe: Thursday 05, Feb 2026
Igikorwa cyo kuvugurura Umujyi wa Musanze gikomeje gushimwa n’abaturage n’abashoramari, bavuga ko kiri gutuma uyu mujyi urushaho kuba mwiza, ukeye kandi ujyanye n’igihe. Gusa, bamwe muri bo bagaragaza ko hakiri imbogamizi ziterwa n’inyubako zimwe za Leta zigikorerwamo kandi zishaje, bityo bagasaba ko na zo zavugururwa zigajyana n’ivugururwa rusange ry’umujyi.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Musanze busanzwe busaba abashoramari n’abafite ibibanza mu Mujyi wa Musanze kubaka inzu zijyanye n’igihe, by’umwihariko amagorofa, hagamijwe kuwurimbisha no kuwugira igicumbi cy’iterambere rishingiye ku bukerarugendo n’ishoramari.
Nubwo abikorera bakomeje kubahiriza ayo mabwiriza, haracyagaragara inyubako za Leta zikorerwamo zitajyanye n’igihe, bakifuza ko nazo zavugururwa.
Umwe mu baturage bo mu Mujyi wa Musanze yagize ati: “Twishimiye ko umujyi wacu uri kuvugururwa, isuku iriyongera n’imiterere yawo igenda ihinduka. Ariko iyo urebye hari inyubako zimwe za Leta zikiri za kera cyane, bikaduca intege twe dusabwa kubaka inzu zigezweho. Twifuza ko Leta yaduha urugero igatangira ivugurura inyubako zayo.”
Umushoramari ukorera mu Mujyi wa Musanze na we avuga ko ivugururwa ry’inyubako za Leta ryatanga icyizere ku bashoramari.
Yagize ati: “Iyo Leta ivuguruye inyubako zayo, itanga icyizere ku bashoramari ko umujyi ufite icyerekezo kirambye. Musanze ifite amahirwe menshi, ikwiye kuba umujyi w’icyitegererezo wunganira Kigali.”
Perezida w’itsinda rishinzwe ivugururwa ry’Umujyi wa Musanzwe, Tugengwanayo Theonas, avuga ko bishimira intambwe imaze guterwa mu ivugururwa ryawo, aho abashoramari bakomeje gusabwa kwihutisha ibikorwa byo kubaka no kuvugurura. Gusa, agaragaza ko hakiri ikibazo cy’ibikorware mezo bya Leta bitajyanye n’igihe.
Yagize ati: “Birashimishije kubona Umujyi wa Musanze ugenda uhinduka mu bwiza, ariko haracyagaragara inyubako za Leta zitajyanye n’igihe. Byaba byiza Leta na yo itekereje uko yajyana n’abaturage n’abashoramari mu ivugururwa ry’umujyi, kugira ngo byose bigende mu murongo umwe.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, avuga ko iki kibazo bakizi kandi ko barimo kugishakira umuti, mu rwego rwo kunoza Umujyi wa Musanze, uzwi ko ugira ba mukerarugendo benshi.
Yagize ati: “Tumaze gutaha inzu nziza z’amagorofa yubatswe mu byiciro bibiri asaga 40, bigaragaza umuhate abashoramari n’abanyamusanze muri rusange bafite wo kuvugurura umujyi wacu. Biragaragara koko ko hari inyubako za Leta zitajyanye n’igihe. Ibi rero birimo kurebwaho, aha navuga nk’aho hari Utugari tutagira ibiro bijyanye n’igihe”
Akomeza agira ati: “Akarere ka Musanze biteganyijwe ko kazavugurura inyubako zitandukanye zirimo aho iposita ikorera n’ahandi. Kuri ubu, ku ikubitiro, guhera muri Gashyantare 2026, hazatangira kuvugururwa ibitaro bikuru bya Ruhengeri. Ibi bizagenda bikorwa buhoro buhoro, kandi ndasaba abaturage kumva ko na Leta idasinziye, ibikorwa remezo byayo na byo bigiye kuvugururwa.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *