skol
fortebet

Musanze: Inzu yafashwe n’inkongi, ibikoresho byose byarimo birakongoka

Yanditswe: Monday 02, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Inkongi y’umuriro yafashe inzu yacumbitswemo n’umuturage mu Kagari ka Cyabarika, Umurenge wa Muhoza, mu Karere ka Musanze, ikongora burundu ibikoresho byose byarimo.

Sponsored Ad

Iyo nzu yari icumbitsemo Twizerimana Gilbert, wavuze ko yasizwe iheruheru n’iyo nkongi itunguranye.

Yagize ati: “Ibikoresho byose byahiye, harimo televiziyo, imyenda, ibiribwa n’ibikoresho byo mu rugo. Nta kintu na kimwe cyavuyemo. Ikibabaje ni uko iyi nzu nta bwishingizi, kandi kugeza ubu ntituramenya icyateye umuriro mpombye ibikoresho byose byakongotse.”

Mukandoli Alphonsine, utuye iruhande rw’inzu yahiye, yavuze ko inkongi yatangiye itunguranye ku ya 31 Gicurasi.

Ati: “Twabonye umwotsi mwinshi uva mu nzu, duhita dutabaza abandi. Twagerageje kuzimya uko dushoboye n’amazi make twari dufite, ariko umuriro wari umaze gufata hose.”

Habyarimana Evariste, undi muturanyi yagize ati: “Ntitwari dufite kizimyamoto, kandi abantu benshi ntibazi kuyikoresha. N’iyo tuyigira, wenda hari icyari kurokoka. Leta ikwiye kudufasha kubona ubumenyi no kugura ibikoresho nk’ibyo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje ko inzu yafashwe n’inkongi yari iy’umugabo witwa Nshimiyimana Fiacre, aho Twizerimana Gilbert yari acumbitse.

Yagize ati: “Ni byo koko, inzu imwe n’uduce tubiri twunganira inzu nyamukuru (annexes) byafashwe n’inkongi. Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi (FRB) ryagerageje gutabara ariko imodoka yo kuzimya umuriro ntiyabashije kuhagera ku gihe. Umuriro waje kuzimywa ku bufatanye n’abaturage. Nka Polisi turacyakora iperereza.”

Yongeyeho ko iperereza ku cyateye inkongi rigikomeje, ariko abaturage basabwa gutanga amakuru igihe hari ibyo bamenya byafasha mu kumenya inkomoko y’iyo nkongi.

Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage Gukoresha insinga zujuje ubuziranenge mu nzu, gukoresha abakozi bemewe na REG mu mirimo y’amashanyarazi, kugira kizimyamoto mu rugo no kumenya kuyikoresha no gutekereza ku bwishingizi bw’inzu n’ibiyirimo kugira ngo birinde igihombo.

Iyi nkongi ntiyahitanye ubuzima bw’umuntu, ariko yangije byinshi mu bikoresho byari bitunze nyiri nzu. Abaturage barasabwa kugira amakenga, bakamenya uko bitwara mu gihe habaye inkongi no kugeza amakuru vuba kuri Polisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa