skol
fortebet

Musanze: Yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa we w’imyaka 14

Yanditswe: Saturday 14, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

mugabo wo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kimonyi witwa Karekezi Olivier yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa yibyariye w’imyaka 14 y’amavuko.

Sponsored Ad

Abaturage baganiriye na TV1 bagaragaje ko batewe agahinda n’ibyo uwo mugabo yakoze, bagasaba ko yakanirwa urumukwiye.

Ati "Nababajwe n’uko afashe umwana we, agahangara agafata umwana we akamusambanya, ndavuga nti buriya n’uwanjye ni ko yari kuzamugenza.”

Undi ati “Numvise ko yafashe umwana we w’umukobwa, byanciye intege kuva ko umuntu w’imyaka 40 ahemukira umwana w’imyaka 14 kandi afite umugore, iyo ajya gushaka n’undi aho gusambanya uwo mwana.”

Yakomeje ati “Njyewe ndi kumva mwamukatira burundu kuko ari nkanjye mba naramwishe akaba ari njyewe ufungwa”

Umugore w’uwo mugabo yasobanuye ko ari we wamufatiye mu buriri ari kumwe n’umwana we, agahitamo gutabaza kuko yananiwe kwiyumanganya.

Ati “Ninjiye mu cyumba, numva mu buriri harimo abantu babiri. Nikanze ko ari undi mugore yazanyemo, nsanga ni umwana we. Impamvu natabaje ni ukubera ko nabonye amuri hejuru, ari kumusambanya mbona ko ntabiceceka.”

Uwo mwana na we yasobanuriye TV1 ko se yamusambanyije ubwo yari amutumye igitambaro cyo kwihanagura amazi akamukurura, akamushyira ku buriri agahita atangira kamusambanya.

Ubwo umunyamakuru yamubaza niba ari ubwa mbere yari asambanyijwe na se, yasubije ko byari bibaye ku nshuro ya kabiri.

Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza mu Murenge wa Kimonyi ari na we uri kuwuyobora by’agateganyo, Dukundimana Jacqueline, yavuze ko uwo mugabo yahise atabwa muri yombi.

Ati “Yafashwe ari gusambanya umwana we. Ku makuru twahawe ni uko abaturage babihwishisaga ko ashobora kuba amusambanya ariko hakabura ibimenyetso.”

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rigaragaza ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo icyo cyaha cyakorewe umwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kimwe n’iyo byaba byakorewe ufite hejuru yayo ariko bikamutera ubumuga cyangwa uburwayi budakira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa