skol

Musenyeri Mbanda azakomeza kuyobora umuryango witandukanyije na Angilikani yo mu Bwongereza

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026

featured-image

Umuyobozi Mukuru w’Itorero Angilikani mu Rwanda, Musenyeri Dr. Laurent Mbanda, azakomeza kuyobora umuryango GAFCON (Global Fellowship of Confessing Anglicans) ugendera ku myemerere iboneye ishingiye ku ijambo ry’Imana.

Abashumba bagize GAFCON batoreye Musenyeri Mbanda mu nama yabahurije mu mujyi wa Abuja muri Nigeria, nyuma y’aho muri Mutarama 2026, Musenyeri Sarah Mullally atangiye kuyobora Itorero Angilikani mu Bwami bw’u Bwongereza.

GAFCON yashinzwe mu 2008 mu gihe bamwe mu bashumba bo mu bihugu bitandukanye bari bakomeje kunenga ubuyobozi bw’iri torero buri i Canterbury mu Bwongereza bwari butangiye kwemerera abafite ibitsina bisa gushakana.

Muri Nyakanga 2025, Musenyeri Cherry Vann uri mu baryamana n’abo bafite igitsina kimwe yatorewe kuba Umushumba w’Itorero Angilikani muri Wales, byenyegeza umwuka mubi uri hagati ya Canterbury na GAFCON.

Icyo gihe Musenyeri Mbanda yababajwe n’itorwa rya Vann, agira ati “Gushyira imbaraga mu itorwa rye kandi bizwi ko ari umwe mu baryamana n’abo bahuje ibitsina, Diyosezi ya Canterbury yongeye kumvira igitutu cy’ab’Isi gihabanye n’ibyo Ijambo ry’Imana rigena.”

Musenyeri Mbanda yamenyesheje abo mu Itorero Angilikani rya Wales bashaka kwitandukanya na ryo kubera uyu muyobozi utavugwaho rumwe, ko GAFCON yiteguye kubakira.

Mu Ukwakira 2025, GAFCON yatangaje ko yitandukanyije n’ubuyobozi bwa Angilikani buri i Canterbury kandi ko itazongera kwitabira inama butegura. Yafashe icyemezo cyo guhindura izina ryayo, rikaba ‘Global Anglican Communion’.
GAFCON isobanura ko atari umutwe w’abigometse cyangwa se bashaka guca Angilikani mo ibice, ahubwo ko ihagarariye abayoboke b’iri torero benshi kurusha Angilikani yo mu Bwongereza.

Uyu muryango ugaragaza ko hamwe na GSFA (Global South Fellowship of Anglican Churches) bihuje umurongo, bigize 85% by’abayoboke b’Itorero Angilikani ku Isi yose.

Kuri uyu wa 5 Werurwe 2026, Umunyamabanga Mukuru wa Gafcon, Rt Rev Paul Donison, yatangaje ko Musenyeri Mbanda yatowe n’abashumba bose bagize Inama mpuzamahanga ya Angilikani, Miguel Uchoa atorerwa kuba umwungiriza.

Musenyeri Donison yagize ati "Nejejwe no kubamenyesha ko Arikiyepisikopi Laurent Mbanda yatowe na bose nka Perezida w’Inama mpuzamahanga ya Angilikani, Arikiyepisikopi Miguel Uchoa atorerwa kuba Visi Perezida, njyewe, Musenyeri Paul Donison, ntorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru."

Musenyeri Mbanda yize mu ishuri rikuru ry’iyobokamana rya ‘Kenya Highlands Bible College’, ahabwa ubushumba mu Itorero Angilikani ubwo yari mu Burundi.

Mu 1984, Musenyeri Mbanda yagiye kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ivugabutumwa, iy’uburezi bushingiye ku bukirisitu n’iy’ikirenga muri Trinity International University.

Yayoboye Diyosezi ya Shyira kuva muri Werurwe 2010, muri Mutarama 2018 atorerwa kuyobora Itorero Angilikani mu Rwanda. Tariki ya 21 Mata 2023 ni bwo yatangiye kuyobora GAFCON, bikaba biteganyijwe ko azasimburwa mu 2028.

Musenyeri Dr. Laurent Mbanda azakomeza kuyobora GAFCON, umuryango utemeranya n’Itorero Angilikani ryo mu Bwongereza

Musenyeri Mbanda azafatanya na Miguel Uchoa na Paul Donison kuyobora GAFCON

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa