skol

Museveni ntiyemeranya n’abarokore bavuga ko ari abashyitsi mu Isi

Yanditswe: Wednesday 05, Nov 2025

featured-image

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yatangaje ko atemeranya n’abarokore bavuga ko ari abashyitsi mu Isi, iwabo hakaba mu Ijuru.

Iyo abarokore bavuga ko ari abashyitsi mu Isi, baba bashingira ku mirongo yo muri Bibiliya, nko muri 1 Petero 2:11 havuga ngo "Bakundwa, ndabahugura ubwo muri abasuhuke n’abimukira, kugira ngo mwirinde irari ry’umubiri ry’uburyo bwinshi riwanya ubugingo.”

Mu kiganiro Perezida Museveni yagiriye kuri televiziyo UBC ku wa 4 Ugushyingo 2025, ubwo yari mu rugo rwe ruri mu Karere ka Soroti, yagaragaje ko bitumvikana kuba umuntu aba ku Isi imyaka 97 ariko agakomeza kuvuga ko ari umushyitsi.

Ati “Mu myaka ya 1960 nagize ikibazo ku barokore kubera ko bavuga ko ‘Hano mu Isi turi abashyitsi; iwacu ni mu Ijuru’. Amos Kaguta yapfuye afite imyaka 97. Umuntu wabayeho imyaka irenga 97 yakwitwa umushyitsi ate? Uwo mushyitsi ni bwoko ki?”

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaje ko iyi myemerere ituma abantu badakora kugira ngo batere imbere, kuko baba batabona umumaro w’umusaruro w’ibyo bakorera ku Isi.

Ati "Uri hano uri umushyitsi, umushyitsi, umushyitsi, umaze imyaka 97 udakora. Ni bibi cyane.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa