skol
fortebet

Museveni yanze gusuhuza abayobozi bahuriye mu nama kubera Ebola

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Tuesday 26, May 2026

Museveni yanze gusuhuza abayobozi bahuriye mu nama kubera Ebola

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yanze gusuhuza abitabiriye inama yo gutangiza imirimo y’Inteho Ishinga Ametegeko kubera Ebola yagaragaye muri iki gihugu.

Museveni yagaragaje impungenge za Ebola ku wa 25 Gicurasi 2026 ubwo yari kuganiriza abagize Inteko Ishinga Amategeko i Kololo muri Uganda.

Ku wa 15 Gicurasi 2026, ni bwo byamenyekanye ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hongeye kugaragara Ebola, aho umuntu wapfiriye mu Mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri mu kwezi gushize ari yo yamwishe.

Umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima, OMS, watangaje ko kugeza tariki ya 22 Gicurasi, abo byaketswe ko banduye bageze kuri 750 barimo 177 bapfuye.

Iyi ndwara kandi yanagaragaye muri Uganda ndetse ku wa 25 Gicurasi Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko hagaragaye abandi bantu babiri banduye indwara ya Ebola, bituma umubare w’abamaze kwemezwa ko bayanduye muri icyo gihugu ugera ku bantu barindwi.

Nubwo Ebola iri kugaragara muri iki gihugu, Museveni yabonye abantu bari guhoberana biramutungura, arababaza ati “Kuki muri guhonerana?”

Yakomeje ati “Nahoze mbona mwese musuhuzanya muhana ibiganza… ese aba bantu bazi ko hari Ebola? Njye nta muntu numwe muri mwe nza gukoraho. Ntabwo Ebola yandurira mu mwuka ahubwo yandurira mu gukoranaho, guhana ibiganza no guhoberana. Kuki muhoberana? Mutange urugero kugeza iyi Ebola itsinzwe.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa