skol

Museveni yanze ko Amerika n’u Bwongereza byubaka ikigo cya gisirikare muri Uganda

Yanditswe: Thursday 05, Mar 2026

featured-image

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byashatse kubaka ibigo bya gisirikare mu gihugu cye zishaka gushyira imbaraga mu bufatanye ariko arabyanga.

Kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026, Iran iri kugaba ibitero ku bigo by’ingabo za Amerika mu bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati, yihorera kuko zayiciye abayobozi benshi barimo Umuyobozi w’Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei, zifatanyije n’iza Israel.

Iyi ntambara yagaragaje ko umutekano w’ibihugu birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika utakwizerwa mu gihe zaba zihanganye n’iz’ibihugu bifite intwaro zihambaye kandi bigendera ku matwara nk’aya Iran.

Museveni yahishuye ko ubwo Amerika n’u Bwongereza byamubwiraga ko bishaka kubaka ibigo bya gisirikare muri Uganda, byamusobanuriye ko bizamufasha kubaka igisirikare cy’igihugu cye, asubiza ko cyamaze kwiyubaka.

Ati “Turiyizera cyane. Ni yo mpamvu Abanyamerika n’Abongereza, ibihugu byo mu Burengerazuba byaje hano, biravuga ngo ‘Dushaka kubafasha kubaka igisirikare cyanyu’. Twaravuze tuti ‘Ariko twamaze kubaka igisirikare cyacu’.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yatangaje ko yabwiye Abanyamerika n’Abongereza ko igishimangira ko igisirikare cya Uganda cyubanze neza ari uko cyatsinze icya Milton Obote, kikamukura ku butegetsi mu 1986.

Ati “Ni yo mpamvu mubona nta bigo bya gisirikare by’abanyamahanga biri hano. Twaravuze tuti ‘Ingabo z’amahanga? Iki? Twakwirwanaho, nta bufasha bw’abandi dukeneye. Niba dushaka ubumenyi, twaza tukiga, tukagaruka’.”

Museveni yavuze ko iyo ingabo za Amerika ziri mu bindi bihugu, hasinywa amasezerano avuga ko nizikorera ibyaha aho zikorera, zigomba koherezwa i Washington kugira ngo habe ari ho ziburanishirizwa. Yagaragaje ko atari kwemera ko uwasambanyije umwana wo muri Uganda aburanishirizwa ahandi.

Yasobanuye ko umutekano wo mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika birimo Niger, Burkina Faso na Mali wazambye bitewe n’uko byakiriye ingabo nyinshi z’amahanga kugira ngo zihashinge ibirindiro.

Amerika ifite ibigo bya gisirikare mu bihugu bya Afurika birimo Djibouti, Somalia, Cameroon, Seychelles na Kenya. U Bwongereza bwo bufite kimwe kiri mu gace ka Nanyuki mu karere ka Laikipia.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa