Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yasabye mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, gufata ingamba zihamye zo guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga, nyuma y’uko Abagande batatu baguye mu bitero byibasiye abanyamahanga,ndetse abarenga 1,000 bagacyurwa ikubagaho muri Uganda.
Museveni yabivuze ku Cyumweru, tariki ya 19 Nyakanga 2026, ubwo yaganirizaga Abagande 1,030 batahutse bava muri Afurika y’Epfo, nyuma yo gusoza gahunda y’ibyumweru bibiri yo kubafasha gusubira mu buzima busanzwe no kubagira inama.
Yavuze ko yabwiye Ramaphosa ko ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo rishobora kugira ingaruka ku bumwe n’umutekano by’Umugabane wa Afurika.
Ati “Nabwiye Perezida Ramaphosa ko ibiri kuba ari ibintu biteje akaga Afurika.”
Museveni yavuze ko yasabye Ramaphosa gufata ingamba zikomeye zo guhangana n’urwango rugirirwa abanyamahanga, ashimangira ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwakira no kurinda abaturage b’ibindi bihugu by’Afurika.
Yongeyeho ko Ramaphosa yamubwiye ko abari inyuma y’ibitero byibasira abanyamahanga ari abantu batavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi rya ANC.
Guverinoma ya Uganda yatangaje ko izatanga miliyari ebyiri z’amashilingi ya Uganda yo gufasha abatahutse kongera kwiyubaka. Buri muyobozi w’urugo mu batahutse agahabwa miliyoni ebyiri z’amashilingi yo kumufasha gutangira ubuzima bushya.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’agateganyo wa Uganda, Haruna Kasolo Kyeyune, yavuze ko igihugu cye cyatangiye ibiganiro bya dipolomasi na Afurika y’Epfo bigamije gusuzuma igihombo Abagande bagize no kureba uko bashobora kwishyurwa.




Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *