skol

Museveni yavuze ku by’uko yohereje muri RDC ingabo

Yanditswe: Saturday 22, Feb 2025

featured-image

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yanyomoje amakuru yavugaga ko igihugu cye giheruka kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ingabo zo kurwanya M23 ihanganye mu ntambara n’ihuriro ry’ingabo za Leta.

Ni nyuma y’uko mu ntangirizo z’iki cyumweru Uganda yatangaje ko yohereje ingabo mu mujyi wa Bunia wo mu ntara ya Ituri, mu rwego rwo gukumira ubwicanyi imitwe yitwaje intwaro irimo CODECO na ADF imaze igihe ikorera abaturage.

Izi ngabo zicyoherezwa i Bunia, ibitangazamakuru birimo Televiziyo ya Al Jazeera byahuje iyohereza ryazo n’umugambi wo kurwanya M23 ikomeje kurwanira n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.

Perezida Museveni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko ingabo za Uganda ziri muri RDC zitarebwa na gato na M23.

Ati: “Muri uyu mwanya ndagira ngo ntange umucyo ku makuru naraye mbonye kuri Televiziyo ya Al Jazeera. Hari ikintu nabonye bavuga ko Uganda yohereje ingabo mu burasirazuba bwa RDC kurwanya inyeshyamba za M23. Ntabwo ari byo.”

Museveni yavuze ko mu myaka ine ishize Uganda yohereje ingabo muri RDC mu rwego rwo gushyira iherezo kuri ADF yari imaze igihe yica abaturage ba Uganda n’aba Congo.

Yavuze ko izi ngabo zikigerayo zahawe izindi nshingano ebyiri nshya, zirimo kurinda umuhanda uhuza uduce twa Beni na Kasindi warimo wubakwa ndetse ko kujya hagati y’ingabo za Leta ya RDC na M23 barimo barwana (ingabo za Uganda zari mu butumwa bwa EAC).

Icyo gihe byari mbere y’uko Leta ya RDC yirukana ku butaka bwayo ingabo za EAC ikazisimbuza iza SADC, nyuma yo kuzishinja kwanga kurasa M23.

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko bijyanye no kuba ibintu bikomeje kuzamba, Leta ya Uganda yahawe na RDC uruhushya rwo kohereza ingabo muri Bunia na Beni.

Yakomeje agira ati: “Icyakora kuba ingabo zacu ziri muri Congo ntaho bihuriye no kurwanya M23. Kuva mu ntangiriro, inama yacu ku mpande mu makimbirane ya Guverinoma ya Congo na M23 yahoze ari uko zajya mu biganiro.”

Museveni yunzemo ko amateka y’intandaro y’amakimbirane yo muri RDC, umuti wayo ukaba uhari ndetse ukaba waremejwe ubwo abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya EAC na SADC bahuriraga mu nama iheruka kubera i Dar Es Salaam.

Mu myanzuro y’iyo nama harimo uw’uko Leta ya RDC yajya mu mishyikirano na M23, n’ubwo yo yakunze kurahira ko itazigera na rimwe iganira n’uriya mutwe yita uw’iterabwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa