skol

Museveni yavuze uburyo yakiriye Netanyahu akamubaza impamvu batemera Palestine nk’igihugu

Yanditswe: Friday 06, Mar 2026

featured-image

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko yakiriye inshuro nyinshi Minisitiri w’Intebe wa Israel amubaza impamvu atemera ko Palestine yagirwa igihugu.

Museveni yabigarutseho ubwo yari mu birori byo gusangira abagize umuryango w’Abasilamu bo muri Uganda, anakomoza ku mateka y’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati n’uburyo Bibiliya ivuga ibitandukanye cyane n’ibyo abantu bizera uyu munsi.

Yavuze ko yaganiriye n’abayobozi ba Israel na Iran, barimo Netanyahu, Mahmoud Ahmadinejad wayoboye Iran kuva mu 2005 kugeza mu 2013, Ebrahim Raisi wayoboye Iran kuva mu 2021 kugeza mu 2024, ababaza impamvu baryana.

Ati “Netanyahu usanzwe ari inshuti yanjye ikomeye, yaje hano inshuro nyinshi, twari kumwe na Perezida wa Sudani Gen Abdel Fattah al-Burhan. Naramubajije nti kuki utemera Palestine nk’igihugu, muri gahunda yo kwemeza ibihugu bibiri?”

Museveni yavuze ko mbere Abarabu batemeraga iyi gahunda yo kwemeza Israel na Palestine nk’ibihugu byigenga ariko ubu bayemeye akibaza impamvu Israel yo itabiha umugisha.

Ati “Israel kuki mutemera ibi, bakavuga ibi n’ibi … ariko ukabona ko badashaka kwemera ko Palestine yigenga.”

Uretse ibi Museveni kandi yigeze kubaza Iran impamvu itemera Israel, abayobozi bayo bakagaragaza Israel ari ikintu cyaje giterekwa muri aka Karere biri aho gusa.

Ati “Bakavuga ngo Israel ntabwo ibarizwa mu Burasirazuba bwo Hatati. [...]. Naravuze ngo oya, navuze ko nzi ko iki gice cy’Isi muri Bibiliya, mwese muvugwa muri Bibiliya, Abayahudi bavugwamo n’Abaperesi (Iran) babarizwamo. Hari abandi bitwaga Abamedi, Abafirisitiya (Palestine), Goriati yari Umunye-Palestine, narababwiye ngo mugomba kwemera Israel kugira ngo twemeze gahunda y’ibihugu bibiri byigenga.”

Kuva tariki 28 Gashyantare, Israel ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byagabye igitero kuri Iran, ubu iyi ntambara ikaba imaze kugira ingaruka ku Isi.

Ni ibitero byahitanye abayobozi bakomeye ba Iran barimo bna Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga n’abandi barenga 40.

Ni ibitero bije mu gihe Israel kandi imaze igihe mu ntambara n’Umutwe wa Hamas muri Gaza, aho Abanye-Palestine barenga 75.000 bamaze kugwa mu bitero Israel yagabye kuri Gaza nyuma y’uko Hamas na yo yari imaze kugaba ibitero kuri Israel bigahitana hafi 1200.

Mu minsi ishize Umuryango w’Abibumbye washyizeho umwanzuro ugena ko Abanya-Israel n’Abanye-Palestine bagabanywa ubutaka bubahoza mu makimbirane, buri gihugu kikagira ubwigenge.

Muri Nzeri 2025 ni bwo ibihugu biri mu Muryango w’Abibumbye byatoye bishyigikira amahame yiswe aya New York (New York Declaration).

Aya mahame agizwe n’amapaji arindwi yateguwe bigizwemo uruhare n’u Bufaransa na Arabie Saudite.

Yemejwe muri Nyakanga 2025 mu Nama y’Umuryango w’Abibumbye. Agena ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wa Loni wo kugabanya Abanya-Israel n’Abanye-Palestine igihugu.

Igitekerezo cyo kugabanya Abanya-Israel n’Abanya-Palestine igihugu ntabwo ari gishya, kuko cyemejwe bwa mbere muri Loni mu 1947, gusa ishyirwa mu bikorwa ryacyo ryagiye rizamo ibibazo, ari na yo mpamvu ryongeye kuganirwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa