skol
fortebet

Museveni yemereye buri Mudepite impano y’arenga miliyoni 40 Frw

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Thursday 16, Apr 2026

Museveni yemereye buri Mudepite impano y'arenga miliyoni 40 Frw

Sponsored Ad

skol

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yemereye buri Mudepite uherutse gutorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, impano ya miliyoni 100 z’Amashilingi (hafi miliyoni 40 Frw).

Iyi mpano y’amafaranga Museveni yayitangaje ubwo yari mu mwiherero Abadepite bo mu ishyaka rya NRM riri ku butegetsi muri Uganda bamazemo iminsi mu gace ka Kyankwanzi.

Perezida Museveni yabwiye aba Badepite ko abemereye impano ya miliyoni 100 z’Amashilingi, ku ikubitiro bakazahabwa miliyoni 20 z’Amashilingi mbere yo kurahira muri Gicurasi 2026.

Ati “Mbemereye miliyoni 100 z’Amashilingi, ariko ndi kubashakira ikintu gito bijyanye n’ibirori byanyu byo kurahira, andi akazaza nyuma. Ku bw’ibyo ntimwiyanduze, ntabwo ari ngombwa. Dushobora gushaka ibisubizo bishingiye ku bigo, aho kwishora muri ruswa.”

Museveni yemereye aba Badepite aya mafaranga nyuma yo kubasaba kwirinda kwijandika muri ruswa kuko yangiza imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko.

Ati “Ntabwo nshaka kumva ruswa mu Nteko Ishinga Amategeko, kubera ko iyo mu Nteko hari ruswa ni gute wagenzura abandi bantu, kubera ko mufite akazi ko kugenzura, niba mwe mufite izo nshingano namwe murwaye ni nde uzabagenzura, bizica Uganda, byaba bisa no kwiyahura.”

Perezida Museveni yagaragaje ko muri Uganda hari ikibazo cy’abagize Komisiyo zitandukanye mu Nteko ishinga Amategeko baka abakozi ba leta amafaranga kugira ngo batazagaragaza amakosa bakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa