skol

Mushiki wa Kim Jong Un yazamuwe mu ntera

Yanditswe: Tuesday 24, Feb 2026

featured-image

Inteko Rusange y’Ishyaka ry’Abakozi muri Koreya ya Ruguru yagize mushiki wa Perezida Kim Jong Un witwa Kim Yo Jong umuyobozi mukuru wa rumwe mu nzego nkuru z’ishyaka ry’abakozi, ndetse agaragara no ku rutonde rw’abakuru bayoboye inama nkuru itegeka igihugu.

Ishyaka ry’abakozi muri Koreya ya Ruguru rifite inzego 17 zifite abayobozi bakuru baba bari ku rwego rwa Minisitiri muri guverinoma.

Kim Yo Jong ni umwe mu ba hafi ba Kim Jong Un bivugwa ko ari we mugore uvuga rikumvikana kurusha abandi muri iki gihugu, ndetse ugira uruhare mu gushyira ku murongo ibyo perezida agaragaramo mu ruhame, umutekano we na politiki mpuzamahanga.

Uyu mugore kandi ari mu Nama Nkuru ifata ibyemezo mu ishyaka ry’Abakozi, izwi nka ‘Presidium Politburo’, gusa ntabwo ari muri batanu bayikuriye. Ikuriwe na Perezida Kim Jon Un.

Kim Yo Jong yize mu Busuwisi hamwe na musaza we ariko azamuka mu ntera mu buryo bwihuse mu 2011 ubwo se Kim Jong Il yari amaze kwitaba Imana, agasimburwa n’umuhungu we, Kim Jong Un.

Mu 2018 yasuye Koreya y’Epfo mu mikino Olimpique yabereye i Pyeongchang.

Koreya ya Ruguru ikunze gukoresha amatangazo yasinyeho agaragaza uruhande rw’iki gihugu cyangwa anenga politiki ya Koreya y’Epfo na Amerika.

Nubwo uyu mugore ari mu ba hafi ya Kim Jong Un, bivugwa ko umukobwa we, Ju Ae ari we uzamusimbura ku butegetsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa