skol
fortebet

Musk agiye kugabanya inshingano ze mu butegetsi bwa Amerika, yite kuri Tesla

Yanditswe: Wednesday 23, Apr 2025

featured-image

Sponsored Ad

Umunyemari Elon Musk yatangaje ko ari gutegura uburyo yagabanya inshingano yari afite mu rwego rushinzwe kugabanya amafaranga leta ya Amerika ikoresha (DOGE), kugira ngo yite ku kigo cye cya Tesla nyuma y’uko gikomeje kugaragaza umusaruro nkene.

Sponsored Ad

Musk yatangaje ibi ku wa 22 Mata 2025. Ni nyuma y’uko inyungu ya Tesla igabanyutse ku kigero cya 71% mu gihembwe gishize.

Bivugwa ko isura ya Tesla yangiritse cyane bigizwemo uruhare n’imirimo Musk yari afite muri DOGE, cyane ko uru rwego rwagize uruhare mu gufata imyanzuro myinshi, igira ingaruka ku baturage ba Amerika, bituma bijundika Musk, bigira n’ingaruka no ku kigo cye.

Uyu munyemari yavuze ko guhera muri Gicurasi 2025 azatangira guha umwanya munini Tesla ikora imodoka z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga.

Mu gihembwe cya mbere cya 2025 Tesla yungutse miliyoni 409$, ugereranyije na miliyari 1,4$ yari yungutse mu gihembwe nk’iki cy’umwaka ushize. Inyungu yayo yagabanyutseho 71%.

Kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe 2025 Tesla yinjije miliyari 19,3$, bingana n’igabanyuka rya 9%.

Uyu musaruro nkene watewe n’uko Tesla yagowe no kugurisha imodoka ku bakiliya bayo bitandukanyije n’imyanzuro yari imaze iminsi ifatwa na DOGE, Musk ahagarariye.

Bijyana kandi n’uko Musk yari amaze igihe agaragaza ko ashyigikiye abanyepolitiki bo mu Burayi bakomeye ku byemezo bishingira ku mahame ya kera, bituma abakiliya ba Tesla muri icyo gice na bo bazibukira ibicuruzwa by’icyo kigo.

Icyakora yavuze ko bigiye guhinduka, agiye kwita kuri Tesla bidasanzwe bakimakaza udushya twinshi.

Ati “Hagiye kubaho imodoka nyinshi za Tesla zitwara muri iki gihembwe cya kabiri. Abantu bazajya baryama mu modoka zabo basinzire bakanguke zibagejeje mu ngo zabo.”

Kugabanuka k’umusaruro wa Tesla kandi bijyanye n’uko ihanganye n’ibindi bigo bikora imodoka z’amashanyarazi nka BYD yo mu Bushinwa, iri kwimakaza udushya dutandukanye muri iyo mirimo kurusha Tesla.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa