skol
fortebet

Musk ntiyacitse intege, ateganya kujuririra umwanzuro wahaye OpenAI intsinzi

author-image

Yanditswe na: ISIMBI Estella
Kuwa: Wednesday 20, May 2026

 Musk ntiyacitse intege, ateganya kujuririra umwanzuro wahaye OpenAI intsinzi

Sponsored Ad

skol

Elon Musk yatangaje ko agiye kujuririra icyemezo cy’urukiko nyuma y’uko rutangaje ko yatsinzwe mu rubanza yari yararezemo OpenAI n’abayobozi bayo.

Musk yatanze ikirego muri Gashyantare mu 2024 mu Rukiko rw’i California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arega OpenAI, avuga ko abashinze iki kigo yafashije gutangiza bibye umutungo wacyo, nyuma yo kugitangamo inkunga ya miliyoni 38$.

Yashakaga ko urukiko rubategeka gusubiza asaga miliyari 130$ mu ishami ry’ikigo cya OpenAI ridaharanira inyungu.

Elon Musk yatsinzwe uru rubanza. Nyuma y’iminota 90 inteko y’abacamanza yiga kuri iki kibazo, yatesheje agaciro ikirego cye.

Urubanza rwavuze ko Elon Musk yatinze cyane gutanga ikirego cye, bikaba bisobanuye ko igihe ntarengwa cyo kuregera urukiko giteganywa n’amategeko cyari cyararangiye.

Nyuma y’icyemezo cy’urukiko, mu magambo agaragaramo uburakari bwinshi, Elon Musk yanditse kuri X, avuga ko umucamanza yahaye abantu uburenganzira bwo gusahura imiryango y’abagiraneza idaharanira inyungu, igihe cyose babasha kubigira ibanga mu gihe runaka.

Ashingiye kuri ibyo, umunyamategeko we, Marc Toberoff, yatangaje ko bafite gahunda yo kujuririra iki cyemezo.

Toberoff yise uru rubanza ikinamico n’akarengane, atangaza ko bazageza ubujurire bwabo mu rukiko.

Bizera ko OpenAI idakwiye kurekwa gutyo gusa nyuma yo guhindura imikorere yayo, ikava ku kigo gidaharanira inyungu ikajya mu guharanira kunguka kandi yarakiriye inkunga z’abagiraneza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa