Mutamba yagaragaye ku mva ya se wa Tshisekedi mbere yo gucirwa urubanza
Yanditswe: Monday 01, Sep 2025
Constant Mutamba Tungunga wabaye Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagaragaye ku mva ya se wa Perezida Félix Tshisekedi, Etienne Tshisekedi wa Mulumba, amuha icyubahiro mbere yo gucirwa urubanza kuri uyu wa 1 Nzeri 2025.
Yagaragaye ku mugoroba wo ku wa 31 Kanama yambaye imyenda y’umweru ya siporo n’agapfukamunwa, aherekejwe n’abandi bantu. Yageze kuri iyi mva iherereye muri Komini Limete i Kinshasa, ahashyira indabo, nyuma yunamira Etienne Tshisekedi wabaye Minisitiri w’Intebe wa RDC.
Mutamba ashinjwa icyaha cyo kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari yo mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo. Ubushinjacyaha bwasabye urukiko rusesa imanza ko rwamutegeka gusubiza aya mafaranga mu kigega cya Leta, akamara n’imyaka 10 akora imirimo ifitiye igihugu akamaro.
Ubushinjacyaha kandi bwasabye urukiko kwambura Mutamba uburenganzira bwo gukora imirimo ya Leta mu gihe cy’imyaka 10, ubwo gutora n’ubwo gutorwa mu gihe nk’iki. We yasabye kugirwa umwere, kuko ahamya ko ayo mafaranga atigeze ayakoraho, ahubwo ngo ari kuri konte ya sosiyete yatsindiye isoko ryo kubaka iyi gereza.
Mu iburanisha ryabaye tariki ya 13 Kanama, Mutamba yasobanuriye urukiko ko azira ubugambanyi bw’abamurwanyije kubera imbaraga yashyize mu guca imikorere mibi yaranze urwego rw’ubutabera imyaka myinshi.
Mutamba yabwiye urukiko ko Etienne Tshisekedi yarwanye urugamba rw’impinduramatwara muri RDC mu myaka ya 1980, arafungwa, ariko ko bitewe n’ubutwari bwe, umuhungu we, Félix Tshisekedi, ubu ayobora iki gihugu.
Urubanza rwa Mutamba rwagombaga gusomwa tariki ya 27 Kanama, ariko urukiko rwasubitse iki gikorwa, rusobanura ko imyiteguro itararangira. Icyo gihe, abari bamuherekeje ku rukiko bahanganye n’abashinzwe umutekano ubwo bageragezaga kubatatanya kugira ngo ituze riboneke mu mihanda.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *