skol

Mutesi Scovia ntiyumva uburyo Ubushinjacyaha bushaka gufata Prince Kid, nyiri Tom Transfers akidegembya

Yanditswe: Tuesday 10, Feb 2026

featured-image

Umunyamakuru Mutesi Scovia yagaragaje ko atumva uburyo Ubushinjacyaha bushaka gufata Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gihe Munyaneza Thomas watangije sosiyete ya Tom transfers warezwe ubwambuzi n’abarenga 200 yidegembya.

Ibyo yabivuze nyuma y’uko kuri uyu wa 9 Gashyantare 2026, Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angelique, yatangaje ko nyuma yo kumenya ko Prince Kid ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, ndetse ruri gukorana n’iki gihugu kugira ngo aryozwe ibyaha yakoze.

Prince Kid wamenyekanye ubwo yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda yahamijwe n’ubutabera bw’u Rwanda ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, bishingiye kuri iri rushanwa yateguraga.

Mu Ukwakira 2023 ni bwo Urukiko Rukuru rwakatiye Prince Kid, igifungo cy’imyaka itanu ariko yasomewe yaramaze gutoroka ubutabera.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo Mama Urwagasabo, Mutesi Scovia, yavuze ko atumva uburyo Prince Kid yakurikiranywe ndetse Ubushinjacyaha bukaba busaba ko agarurwa mu Rwanda, mu gihe nyamara hari n’abandi bakidegembya nka Tom Transfers wambuye abaturage.

Ati “Njyewe ntabwo nagize amahirwe ariko iyo nyagira, nari bubaze nti ubu mu bantu bose bakoze ibyaha ino, Prince Kid yakoze icyaha gikomeye bituma mukurikirana dosiye ye muri Amerika […] ubu Tom transfers wariye amafaranga y’abantu za miliyari, agaca ku kibuga cy’indege bakamutereramo kashi, akajya asoma ibyapa bya mugereyo amahoro muzagaruke andi, agasoma ayo mabwiriza n’amategeko akagenda nkaswe uyu nibura wanaburanishijwe, akanakatirwa aho yazabonekera hazarangizwa urubanza?”

Yakomeje agaragaza ko uwo washinze Tom Transfers we yambuye abantu ariko akaba yaragiye, ku buryo nta muntu ukimuvuga.

Ati “Ariko Tom transfers yibye abantu hano ku manywa, rubanda bararira, abantu baratakamba, yaragiye. None nsigara nibaza uyu muntu aregwa icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina yitwaje ububasha amufiteho, ariko wajya kureba ukabaza ngo uwo muntu yari nde?”

Yongeye kugaragaza ko hari abagabo benshi bateye abana inda z’imburagihe kandi bakidegembya bityo ko bakwiye kuba nabo babiryozwa.

Ati “Ntabwo ndi kuvuga ko bamworohereza ariko ushyize mu gaciro, dufite abagabo bateye abana inda batuye mu midugudu dutuyemo ntabwo ndumva Angelique [Umushinjacyaha Mukuru] avuga ngo ntabwo tuzaryama bataravayo, nkaswe uyu wafashe umuntu mukuru, we bakagira ibyo bagurana. Akamuha igitsina undi na we ati nzaguha ikamba, nubwo amategeko afite icyo abivugaho akanabihanira ariko nibura we harimo akantu, harimo akantu ko kuvuga ngo iyo abishaka yari bugire umutima ukomeye ntajyeyo.”

Tom Transfers yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2019, aho yafashaga abantu bakeneye gukodesha imodoka by’igihe gito ikazibatiza ndetse n’abashaka kuzigura ikazibatumiriza mu mahanga.

Gusa kuva muri Gicurasi 2022, abantu batandukanye batangiye gushyira mu majwi iki kigo bagishinja kubariganya aho ababaga batumije imodoka bategerezaga bagaheba, ndetse n’abazikodesha rimwe na rimwe bakabeshywa ntibazihabwe kandi bamaze kwishyura.

Byaje kugera aho bitabaza inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ndetse nyuma biza kumenyekana ko Munyaneza watangije Tom Transfers yamaze gutoroka igihugu.

Amakuru avuga ko aregwa n’abarenga 200 bamushinja kumwambura miliyari 2 Frw.

Umunyamakuru Mutesi Scovia ntiyumva uburyo Ubushinjacyaha bushaka gufata Prince Kid, Tom Transfers akidegembya

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko butegereje ko Prince Kid ashobora koherezwa i Kigali

Sosiyete ya Tom Transfers yarezwe n’abarenga 200 bamushinja ubwambuzi bw’arenga miliyari 2 Frw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa