skol

Muzaryozwa amaraso y’izi nzirakarengane- Integuza ya Nyarugabo kuri Tshisekedi na Ndayishimiye

Yanditswe: Monday 09, Feb 2026

featured-image

Umunyamategeko Moïse Nyarugabo yamenyesheje Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ko hari igihe kizagera bakaryozwa amaraso y’abasivili bakomeje kwicwa.

Nyarugabo wabaye Minisitiri w’Ubukungu na Senateri, yatangaje ko kuva mu rukerera rwa tariki ya 8 Gashyantare 2026, drones nyinshi za Leta ya RDC n’u Burundi zarashe ku midugudu myinshi y’Abanyamulenge muri Komini Minembwe bari basinziriye, bamwe barapfa, abandi barakomereka.

Yagize ati “Izi drones zagarutse kenshi, zirasa ku manywa no ku mugoroba. Ibisasu byazo n’ibyarashwe n’imbunda zirasa kure, byateje impfu n’inkomere mu midugudu myinshi irimo Bicumbi, Mutunda, Ruhemba na Karongi.”

Uyu munyamategeko yasobanuye ko ibi bitero bikurikiye ibindi ihuriro ry’ingabo za RDC n’iz’u Burundi rimaze iminsi rigaba mu bice birimo Rugezi, Rwitsankuku, Baruta, Point-Zéro, Mukoko, Gakenke, Biziba na Runundu.

Ati “Nongeye kwamagana ibi bikorwa by’ubwicanyi bikorerwa muri Minembwe n’Abanyamulenge, bikorwa na Bwana Tshisekedi na Leta ye i Kinshasa, n’umufatanyacyaha we, Bwana Evariste Ndayishimiye, na Leta y’u Burundi. Muzaryozwa amaraso y’izi nzirakarengane, mu buryo bumwe cyangwa ubundi.”

Perezida wa Komisiyo y’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Mahmoud Ali Youssouf, aherutse kwamagana igitero cya drones ihuriro AFC/M23 ryagabye ku gice gikoreshwa n’ingabo za RDC ku kibuga cy’indege cya Bangoka muri Kisangani.

AFC/M23 yari yasobanuye ko aha hantu hifashishwa n’ingabo za RDC mu gutegura ibitero bya drones byibasira ibirindiro byabo n’ibice bituwe n’abasivili, bityo ko igitero cyayo cyari kigamije kuhasenya.

Nyarugabo yamenyesheje Mahmoud ko adakwiye kubogama, ahubwo ko yakabaye anamagana ibyaha biri gukorwa na Leta ya RDC n’ikoreshwa ry’abacanshuro, kuko bihabanye n’amahame ya AU.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa