Umunyamakuru Andrew Mwenda yatangaje ko atigeze agira ubwoba bwo gufungwa n’abapolisi cyangwa abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe (SFC) nyuma yo kwihanangirizwa ku mugaragaro na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, ku mugoroba wa tariki ya 23 Gicurasi 2026.
Perezida Museveni wasubizaga ubutumwa Mwenda yanditse ku kinyamakuru The Independent tariki ya 20 Mata, yatangaje ko uyu munyamakuru arwanya imishinga minini yateza imbere iki gihugu irimo iy’inganda, yigira nk’aho ashaka kugaragaza abashaka kugisahura.
Mwenda yise Museveni umusaza udafite ubushobozi mu bitekerezo no ku mubiri, ibituma abashaka gusahura igihugu bamufatirana n’intege nke. Uyu Mukuru w’Igihugu na we yise uyu munyamakuru umukozi wa ba mpatsibihugu, asaba abaturage kumwirinda.
Ku wa 25 Gicurasi, uyu munyamakuru uri mu ruzinduko mu Bushinwa, yatangaje ko ubwo yururukaga mu ndege i Beijing, yakiriye telefone nyinshi z’abantu bamubwiraga ko bamuhangayikiye nyuma yo kwibasirwa byeruye na Perezida Museveni.
Yagize ati “Abenshi batunguwe n’uko nasekaga, nezerewe ku bw’ubutumwa bwa Perezida. Birumvikana ko aba bantu batazi Perezida. Museveni ni umuhanga cyane ufite ubushobozi kwirwanaho mu kiganiro mpaka kuri politiki. Iyo aba yarandakariye nk’uko abantu babitekereje, yari kohereza itsinda ry’abapolisi cyangwa SFC bakamfata.”
Uyu munyamakuru yasobanuye ko kuba Perezida Museveni yarafashe icyemezo cyo kwandika ubutumwa bumusubiza ari ikimenyetso cy’uko yemeye kujya impaka ku ngingo batemeranyaho, “atari umukino wo kurasa cyangwa igisubizo cyo gufunga.”
Yavuze ko kugeza ubu atemera ishoramari Leta ya Uganda ikora ku mushinga imwe n’imwe, ariko ko asaba imbabazi kuba yaratangaje ko ibipfa byose biterwa n’uko Museveni ari umusaza, aho kwibanda ku bibazo biriho gusa.
Ati “Aho nakoze ikosa, nkanahamusabira imbabazi nivuye inyuma ni ukuvuga ko ibyemezo bye [ntemera] biterwa n’uko ashaje. Mu by’ukuri nakabaye umuntu wa nyuma uvuga aya magambo kubera impamvu ebyiri…Nagomba kwibanda ku bwiza cyangwa ububi bw’ibyemezo bye, aho kuba imyaka yabifashe afite.”
Mwenda yatangaje ko ikosa rya kabiri yakoze ari ukunenga umushoramari David Senfuka wavuze ko yavumbuye umuti uvura kanseri na diabete, na Dr. Matthias Magoola ufite ikigo Dei Pharma, atabanje kubavugisha no gusura inganda zabo kugira ngo yumve uruhande rwabo.
Yicuza cyane kuba yarise Senfuka umutekamutwe, akita Dr. Magoola umupfumu kandi nk’umunyamakuru, atarabishakiye ibimenyetso n’ubuhamya bishimangira ko imigirire y’aba bashoramari ari iyo koko.
Ati “Perezida yavuze ingingo yumvikana. Sinasuye Senfuka na Magoola, sinaganiriye na bo ariko nabise abatekamutwe n’abapfumu…Ndagira ngo nsabe Perezida, Magoola na Senfuka imbabazi. Nabise abatekamutwe n’abapfumu bidakwiye. Ntibyari bikwiye rwose gutuka umuntu muri ubwo buryo.”
Uyu munyamakuru yatangaje ko nataha, azavugisha Magoola na Senfuka, abasabe imbabazi mu buryo butaziguye, asure inganda zabo, avugane n’abo Senfuka yavuye kanseri na diabete, yumve ubuhamya bw’abamushinja kubangiza no kubangiriza abantu babo.
Yasezeranyije Perezida Museveni ko atazongera kwandika ibitekerezo kuri Magoola n’abandi, ariko ko nk’uko asanzwe abigenza kuva kera, azakomeza kunenga imishinga idindiza iterambere ry’igihugu.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *