skol
fortebet

Myanmar: Umutingito umaze guhitana abasaga 1000

Yanditswe: Sunday 30, Mar 2025

featured-image

Sponsored Ad

Abasaga 1,000 bapfuye muri Myanmar, abandi babarirwa mu bihumbi barakomereka, nyuma y’umutingito w’isi wo ku gipimo cya magnitude ya 7.7 wibasiye iki gihugu cyo muri Aziya y’amajyepfo ashyira uburasirazuba no mu bihugu bituranye na cyo.

Sponsored Ad

Abakora ubutabazi i Mandalay, umujyi wa kabiri mu bunini muri Myanmar, babwiye BBC bati: “Turimo gucukura dukuramo abantu n’intoki zacu gusa.”

Ni umutingito wabaye mu gihe intambara ikomeje muri iki gihugu, hamwe n’ikibazo cy’ubucye bw’ibiribwa n’ubukungu bucumbagira.

Abategetsi ba gisirikare ba Myanmar, mu buryo bw’imbonekarimwe, basabye imfashanyo y’amahanga.

Ibihugu by’ibituranyi nk’u Bushinwa n’u Buhinde, nibyo byabaye ibya mbere byohereje imfashanyo yo gutabara abaturanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa